Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Kigali Convention Centre

3

Perezida Kagame amaze gufungura Kigali Convention Centre

Kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako nshya ya Kigali Convention Centre ndetse na Hoteli byegeranye ya Radisson Blue.

Mu muhango wabereye ku Kimihurura aho iyi nyubako iherereye, Perezida Kagame yashimye uruhare rwa buri umwe kugira ngo iyi nyubako yuzure mu Rwanda.

Yagize ati: “Iyi nyubako ntiba yaruzuye iyo hatabaho ubufatanye bw’abanyarwanda n’abafatanyabikorwa, Izi nyubako zubakishije ibikoresho bigezweho ariko zubatse mu buryo bwa Kinyarwanda.”


Inyubako ya Kigali Convention Centre

Perezida Kagame kandi yanashimiye kandi umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku bufatanye bwawo mu iyubakwa rya Kigali Convention Centre akaba yavuze ko iyo batagirira u Rwanda icyizere batari gutaha iyi nzu.


Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare bose mu gutuma izi nyubako zuzura

Yagize ati: “Ndashimira umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku bufatanye muri iki gikorwa, izi nyubako zizadufasha mu kwakira abashyitsi bacu neza nkuko bisanzwe […] mu minsi iri imbere izi nyubako zizakira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe."

Kigali Convention Centre ni imwe mu nyubako nini mu karere u Rwanda ruherereyemo kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitanu.

Inyubako ya Kigali Convention Centre yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 32.

Radisson Blue hotel y’inyenyeri eshanu, ifite Ibyumba 292, birimo 201 bisanzwe, bitanu biri ku rwego rwo kwakira Umukuru w’Igihugu na kimwe cyakwakira umwami; n’ibindi 68 byiyubashye ku buryo byakwakira abandi bayobozi bakomeye. Hari n’ibindi byumba byihariye bitanu biteye mu buryo bwisanzuye (Junior suites) bifite n’uruganiro.

Iyi Hotel ifite igikoni kigezweho cyabasha gutekera abantu 4000. Irimo Piscine imwe, restaurant n’urunywero rugezweho ndetse n’ ikibuga bya tennis.

Umuntu ushaka kuyicumbikamo, byamusaba ku ijoro rimwe amadolari ari hagati ya 300 (hafi ibihumbi 240 by’u Rwanda) na 350 ( hafi ibihumbi 280 by’u Rwanda) ku cyumba giciriritse, amadolari 700 ( asaga ibihumbi 500 by’u Rwanda) mu cyumba cyiyubashye, n’ibihumbi 3900 by’amadolari (asaga miliyoni eshatu) mu cyumba kigenewe abayobozi bakomeye nk’umukuru w’Igihugu.

Kigali Convention Centre ifite ibyumba bine buri kimwe gishobora kwakira abantu 500 ariko byubatswe hifashishijwe ikoranabuhanga rituma bishobora guhuzwa bikaba icyumba kimwe cyakakira abantu 2000 icyarimwe.

Ibi byiyongeraho n’ikindi cyumba kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 400, bisobanuye ko ibyumba byose by’inama bigize KCC bishobora kwakira abantu 5000.
Ifite kandi parking yo munsi y’ubutaka [underground parking] ishobora kwakira imodoka 180, wakongerabo n’indi rusange imodoka 650 zigaparika mu mutekano usesuye.

Izi nyubako zombi zuzuye zitwaye akayabo ka Miliyoni 300 z’amadorali y’abanyamerika.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 2009 aho yubakwaga na kompanyi y’abashinwa Beijing Construction Engineering Group (BCEG), gusa iyi kompanyi yaje kwamburwa iri soko bitewe n’umuvuduko wayo mu kuyubaka utaranyuze Leta y’u Rwanda, maze ihita ihabwa sosiyete y’abadage nayo yaje kuyamburwa ihabwa sosiyete y’abanya Turukiya yitwa SUMMA ikaba ari nayo iyujuje.

Umuhango wo gutaha iyi nyubako ya Kigali Convention Centre ubaye habura igihe kitagera ku minsi ibiri ngo yakire inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe izahuza abashyitsi bagera ku bihumbi 4000 ndetse n’abakuru b’ibihugu 54.


Inyubako ya Kigali Convention Centre


Perezida Kagame yerekwa aho icyumba kizakira inama kigeze gitunganywa


Perezida Kagame na Nkosazana Dlamini Zuma uyobora AU baganira


Kagame Ivan (Cyomoro) umuhungu wa Perezida Kagame nawe yari ahari


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo aganira n’abayobozi b’abanyamahanga bitabiriye inama ya AU


Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yari yitabiriye umuhango wo gutaha izi nyubako


Gen James Kabarebe, Minisitiri w’ingabo nawe yari yitabiriye uyu muhango


Minisitiri muri MIGEPROF Dr Diane Gashumba na Dr Agnes Binagwaho uyobora MINISANTE baganira


Inyubako zombi ku gishushanyo mbonera

Amafoto: Jean Louis UWISHYAKA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo