Perezida Kagame yafashe mu mugongo aba Burkinabé

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yifatanyije mu kababaro n’igihugu cya Burkina Faso n’abaturage bacyo bahuye n’igitero cy’abagizi ba nabi.

Abaturage b’iki gihugu (bitwa aba Burkinabé) bari mu kabababaro nyuma y’igitero igitero cyagabwe mu murwa mukuru wacyo mu ijoro ryo ku itariki ya 13 aho abantu 18 barashwe bakicwa naho abandi bagakomereka.

Abantu benshi bakomeje gufata iki gihugu mu mugongo barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.

Perezida Kagame nawe yifatanyije na bo ababwira ko we kugiti cye n’abanyarwanda muri rusange bifatanyije nabo muri ibyo byago. Ati :”Jye n’Abanyarwanda twifatanyije n’igihugu cyanyu”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ababa baragabye igitero kuri aba banya Burkina Faso n’ubwo hakekwa imitwe y’iterabwoba.

Mu ntangirio za 2016 naho muri iki gihugu hagabwe igitero gihitana abantu basaga 30, icyo gihe umutwe w’iterabwoba wa al-Qaida niwo wigambye ko wabikoze.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo