Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame yaburiye abamutuka bakoresha imvugo ‘Tuzomumesa”

Yanditswe

kuya

Perezida Kagame yaburiye abamutuka bakoresha imvugo ‘Tuzomumesa”

Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi n’abanyeshuli bitabiriye itorero

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse kuri amwe mu magambo yagiye yumvikana mu minsi ishize avuga ngo ‘Tuzobamesa…Tuzomesa Kagame’ maze avuga ko ababivuga nabo babizi ko batabishobora.

Ibi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabivuze mu ijambo rye, ubwo yasozaga itorero ry’Abayobozi b’Ababanyeshuri basaga 2000 bo mu mashuri makuru na kaminuza ryasojwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2016.

Aha yaburiye abafite intego zo gusenya ibyo igihugu kigenda cyubaka, ndetse atanga urugero nk’uwaba yumva ko ashobora kuza agashyira hasi inyubako nka “Kigali Convention Center” aho yagize ati “Oya, Ndakwica mbere yuko ungeraho, hari abo bitera isoni njye ntabwo bintera isoni, nakumerera nabi rwose”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri wese akwiye kumenya imbaraga yifitemo n’intambara yarwana kugirango arwanire igihugu cye.Akavuga ko buri umwe aba afite icyo akwiye kuba aharanira.

Yavuze ko abiriwa basakuza hanze babifitiye uburenganzira ariko hari umurongo ntarengwa, aho mu gihe utaragera kuri uwo murongo akwihorera ukajyaho ukipfusha ubusa, ukigira icyo ushaka cyose ndetse ukabeshya abo ushaka babikunda. Gusa yongeyeho ko nugera kuri wamurongo “Utazamenya ikigukubise”

Aha yahise akomoza atanga urugero ku begereye imipaka bakavuga, bakajya ku maradio bagatuka Kagame Perezida w’u Rwanda ndetse bakagaragaza ubushongore n’ubukaka ko bazomesa u Rwanda n’abanyarwanda ndetse ntibatinye gushyira mu majwi Perezida Kagame.

Ati “ Njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, Ndakwihorera nkore ibyanjye bindeba biri hano … ariko ushatse kunkurikirana iwanjye nibyo navugaga… naho bajya ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi, bagatukanaaa… numvise amagambo bavuga ngo bazotumesa[Araseka] ariko na bo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko abatukana uko imyaka ikurikirana indi igataha bazajya bamenya ko hari ikinyuranyo hagati yabo n’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku myitwarire abantu bakwiye kugaragaza aho yavuze ko urubyiruko bitifuzwa ko rwajya mu mpfabusa , ahubwo avuga ko buri umwe akwiye kugira icyo aharanira ndetse avuga ko iyo bibaye ngombwa ko umuntu arwanira igihugu abikora.

Minisitiri w’Uburezi D.r Papias Musafiri Malimba n’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Philipe Cotton

Abanyeshuli basaga 2000 bitabiriye icyiciro cya 3 cy’itorero intagamburuzwa


@Eric Birori

IBITEKEREZO

  • fredy Yanditse:

    muzibeshye tuzabavuguta.

  • fredy Yanditse:

    muzibeshye tuzabavuguta.

  • byaruhangarobert Yanditse:

    hubwo uriyamusaza arebakure bashakaga kumugira nkahabyarimana

  • habyarimana peresi Yanditse:

    Baribeshya cyane kuko hari umurongo batagomba kurenga.

  • habyarimana peresi Yanditse:

    Baribeshya cyane kuko hari umurongo batagomba kurenga.

  • umusaza Yanditse:

    HE ndamwemera a birirwa batukana batagitinyuka no kurenga umupaka wabo bagiye mu nama ntidukwiye kubatinya.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza