Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame uri i Dubai yagaragaje icyatumye Afurika idatera imbere nkuko bikwiye

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Perezida Kagame uri i Dubai yagaragaje icyatumye Afurika idatera imbere nkuko bikwiye

Perezida Kagame yatangaje ko amateka mabi yaranze umugabane wa Afurika ari yo yatumye ucikamo ibice bigatuma udatera imbere nkuko byari bikwiye kugenda.

Ibi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabigaragarije mu ikiganiro yatangiye mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu ‘Global Business Forum Africa’ yabereye i Dubai kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2017

Muri iki kiganiro cyahuje abakuru b’ibihugu bitandukanye hibanzwe ku kwihutisha ukwihuza kw’ibihugu bya Afurika kuko ari yo nzira izabasha kuyigeza ku iterambere.

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika yaranzwe n’amateka mabi yatumye icikamo ibice bigatuma ukwihuza kw’ibihugu biyigize kutagerwaho bityo bigatuma n’iterambere ritagerwaho. Gusa kuri ubu yagaragaje ko hari intambwe irimo guterwa.

Yagize ati: “Amateka yazanye amacakubiri ku mugabane bituma Afurika idatera imbere uko byari bikwiye, ubu abantu bashaka kwishyira hamwe, bagacuruza, bagakora ishoramari...dutangiye kubona iterambere.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko imiyoborere myiza ishingira ku cyo abaturage bifuza ndetse n’umusaruro w’ubuyobozi bihitiramo. Yagaragaje ko no kuba akiri ku buyobozi nka Perezida w’u Rwanda ari abaturage babihisemo.

Ati: "Igipimo cy’imiyoborere kijyana n’icyo abaturage b’igihugu runaka bashaka, n’uko babona umusaruro,... Abanyarwanda baracyanyita Perezida wabo kuko ku iherezo nibo bafata umwanzuro."

Perezida Kagame yagarutse kuri Demukarasi ikunze kugaragazwa nkaho ikiri hasi muri Afurika, maze agaragaza ko amahitamo y’abaturage ari yo akwiye kuba igisobanuro cya demukarasi.

Yerekanye ko no mu bihugu bivuga ko bishaje muri Demukarasi usanga na byo bigira ibibazo bishingiye kuri demukarasi. Kuri we ngo icy’ibanze ni iterambere rusange ry’abaturage.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na we uri muri iyi nama yunze mu rya Perezida Kagame na we agaragaza ko Afurika ikeneye kwishyira hamwe no guteza imbere uburezi n’ibikorwa remezo kugira ngo itere imbere.

Perezida Kagame akunze kugaragaza ko ukwihuza kw’ibihugu no koroshya imigenderanire hagati y’ibihugu bya Afurika ari imwe mu nkongi za mwamba zishobora gutuma umugabane wa Afurika utera imbere ku buryo bworoshye.


Iyi nama yibanze ku kwihuriza hamwe kwa Afurika

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza