Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’abaturage mu muganda

1

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn n’abafasha babo, bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kacyiru mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kane.

Muri uyu muganda hubakwaga isomero ry’abanyeshuri bo mu shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education).

Uyu muganda kuri Minisitiri w’Intebe Desalegn n’umufasha we, ni kimwe mu bikorwa by’umunsi wabo wa gatatu w’uruzinduko rw’iminsi itatu bagiriraga mu Rwanda.

Muri urwo ruzinduko u Rwanda na Ethiopia byasinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo amategeko, itangazamakuru n’itumanaho, uruyiruko na Siporo, ubukerarugendo n’ubuzima, uburezi n’umuco, ibirebana n’imfungwa n’abagororwa, uburinganire, abana n’abagore n’imicungire y’amazi.

Hanasuwe ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu nk’ibijyanye n’ubuhinzi, kwihangira imirimo n’ibindi.

Madamu Jeannette Kagame (ibumoso) na Madamu Tesfaye bifatanye n’abaturage mu muganda rusange

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo