Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame azitabira itangizwa ry’umushinga wo kurwanya Jenoside ku isi

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Perezida Kagame azitabira itangizwa ry’umushinga wo kurwanya Jenoside ku isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu bashyitsi bategerejwe i New York ahazatangirizwa umushinga wo kurwanya Jenoside ku isi wateguwe n’umuryango witwa The World Values Network .

Uyu mushinga wiswe Global anti-Genocide initiative uzatangizwa kuri uyu wa 21 Gicurasi 2017 muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kuri uyu munsi ni nabwo Perezida Kagame azahabwa igihembo cyiswe The Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson Prize gihabwa umuyobozi w’igihugu wagaragaje kugirana umubano mwiza n’abanya-Isiraheli.

Umubano w’u Rwanda na Isiraheli wigaragaje cyane mu mwaka ushize ubwo Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli yasuraga u Rwanda nyuma yuko Perezida Kagame na we yari yavuye muri iki gihugu.

Global anti-Genocide initiative izagira icyicaro muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko uzanagira ibiro i Yeruzalemu muri Isiraheli n’i Kigali mu Rwanda.

Uyu mushinga ufite icyo usobanuye cyane ku Rwanda nk’igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Perezida Paul Kagame afite amateka akomeye mu kurwanya Jenoside kuko we n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi yari ayoboye bashimirwa kuba barahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi, ikintu cyari cyananiye undi uwo ari we wese ku isi.

Ubwo uyu mushinga wa ‘Global anti-Genocide initiative’ uzaba utangizwa, uzaba ari n’umwanya wo kwibuka Elie Wiesel warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, akaba n’umwanditsi kuri iyo Jenoside, n’impirimbanyi y’amahoro n’uburenganzira bwa muntu witabye Imana kuya 2 Nyakanga 2016.

Rabbi Shmuley Boteach umwe mu bayobora The World Values Network yateguye uyu mushinga wo kurwanya Jenoside mu nkuru yasohotse ku kinyamakuru The Hill.com yanditse ko uyu mushinga ugamije gukumira Jenoside ngo itazagira ahandi iba ku Isi.

Avuga ko abantu baramutse bajenjetse mu gukumira Jenoside ishobora kongera kubaho kandi ko ishobora no gukorwa n’abantu tudakeka ko bayikora kuko n’abagiye bayikora ntaho bari barize kwica.

Iyi ngo niyo mpamvu umushinga wo kurwanya Jenoside ku isi yose ari ingenzi cyane kubatuye isi n’abazayituramo mu gihe kiri imbere. Avuga kandi ko kwibuka Jenoside ari kimwe mu ngingo z’ingenzi zo kuyikumira kuzongera kubaho ukundi aho ari ho hose ku isi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza