Perezida Kagame azatanga Raporo ya HeForShe, U Rwanda ruyoboye ibihangange

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, agiye gutanga Raporo y’aho u Rwanda rugeze rwitabira Ubukangurambaga bw’Umuryango w’Ababibumbye bugamije gukangurira abagabo n’abasore gushyigikira uburinganire bw’umugore n’umugabo, bwiswe HeForShe,kuri ubu u Rwanda rukaba rwageze ku ntego rwari rwariyemeje.

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri aho bwatangiye mu mwaka wa 2014, by’umwihariko u Rwanda rukaba rwarabutangije tariki ya 18 Nzeli 2015.

Perezida Kagame hamwe n’abandi baperezida 10 bo ku isi bari basinye mbere y’abandi kubera uruhare rwabo mu guha imbaraga uburinganire bw’umugore n’umugabo.

Iyi raporo izatangwa muri kimwe mu bikorwa bizaranga Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye itangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeli 2016.

Bwa mbere izi Raporo zizatangirwa mu Kiganiro n’Abanyamakuru kizitabirwa n’Abaperezida 10 batangiranye n’iyi gahunda kuri uyu wa Kabiri barimo na Perezida Kagame, ndetse kandi hazaba hari na Phumzile Mlambo-Ngcuka, umuyobozi wa UN Women, Irina Bokova, umuyobozi wa UNESCO.Nyuma hazihizwa isabukuru ya kabiri y’ubu bukangurambaga izitabirwa n’Abayobozi, Ibyamamare n’abandi bahirimbanira uburenganzira bw’Umugore.

Ubwo ibi bikorwa byatangiraga, Perezida Kagame yahisemo ko mu Rwanda hakwibandwa ku bijyanye no guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hongerwa umubare w’abagore bitabira ikoranabuhanga(ICT).

Yari yemeye kandi ko azajya gutanga Raporo abagabo ibihumbi 100 bamaze gusinyira ko bashyigikiye iterambere ry’Abagore muri ubu bukangurambaga, ariko kugeza ubu abasaga 153,00O bari bamaze gusinya ari nacyo gihugu cya mbere.

Kuri uru rutonde u Rwanda rukurikirwa n’ibihugu by’ibihangange ku isi nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Mexico, u Bwongereza na Equateur.Gusa Umwihariko w’u Rwanda ukaba ari uko ari igihugu muri byo gifite abaturage bake.

JPEG - 26.8 kb
U Rwanda ruyoboye ibindi bihugu ku rutonde

Mu bihugu biri mu karere u Rwanda rutuyemo n’ibyo bihana imbibi, Kenya niyo iza imbere 4, 700;U Burundi abagera kuri 80 nibo basinye;Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ni abagera kuri 30 ; Uganda ni 760 ndetse na Tanzaniya ifite abagera kuri 320.

Muri iki gihe Leta y’u Rwanda ishimirwa gushyira imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Ibi bigaragarira mu kuremera abagore ubushobozi ndetse no kubaha imyanya muri guverinoma n’izindi nzego.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo