Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame azasangiza umuco n’indangagaciro Abanyarwanda baba hanze

Yanditswe

kuya

Perezida Kagame azasangiza umuco n’indangagaciro Abanyarwanda baba hanze

Perezida wa Repubulika Paul Kagame azitabira igikorwa kiswe “Rwanda Cultural Day” kizabera i San Francisco 24 Nzeli 2016 aho kizahuriramo Abanyarwanda n’inshuti zabo basangira ku ndangagaciro n’umuco nyarwanda, nkuko bigaragara ku rubuga rwa Rwandaday.

Perezida Kagame aherutse kubwira urubyiruko ko icyita rusange cy’ubuzima bw’Abanyarwanda ari umuco ndetse ariwo uguha icyo ukwiye kuba, bituma umuntu ahorana inshingano zo kwiyubaka ubwe ariko akibuka inshingano ahabwa no kuba afite igihugu n’abagituye basangiye umuco n’indangagaciro.

Benshi bavuga ko ibi byari bikenewe kuko ibi bihugu byateye imbere ababituye bugarijwe n’ubuzima butarimo indangagaciro haba mu mivugire no mu bikorwa ndetse n’ibindi byateye nk’ubutinganyi, imyambarire igaragaza imyanya y’ibanga,ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi bitaba byiza ku munyarwanda wagiye kurahura ubumenyi cyangwa undi ufite byinshi igihugu kimukeneyeho.

Nkuko Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Mu kiganiro na Radio Rwanda yabigarutseho, yavuze ko aya ari amahirwe ku Banyarwanda azatuma bamenya itandukaniro ryabo n’Abanyamahanga cyane ko hari n’abatarigeze bamenya byinshi ku muco Nyarwanda.

Yagize ati “Ni umunsi mwiza ukomeye, ntekereza ko Abanyarwanda bawutegerezanyije amatsiko, kuko twese abakuru n’abato, abize n’atarize, abire n’abakene icyambere dusangiye ari umuco , urumva ko ari umunsi ukomeye.”

Avuga ko ari umwanya mwiza w’Abanyarwanda bari hanze, aho bazicara bakibukiranya ndetse bakabwirana ko u Rwanda rufite amateka n’aho rwaturutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James, nawe asanga haba mu Rwanda cyangwa hanze, umuco uguma ari umuco ahubwo ugatandukanwa nuko abantu bawubamo uko iminsi ishira ndi igataha.

Yagize ati“Kwifata kw’abanyarwanda, imirire yabo, imyambarire yabo. Ibyo ni ibintu bigutandukanya n’irindi shyanga, umuco ugenda uhinduka bitewe n’ibihe ariko ntushira. Mu Rwanda rero dufite amahirwe yo gusubira ku isoko idakama twita umuco, tukavanamo indangabanyarwanda “.

Umuco uturuka ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo umurage, ibihangano n’ibitirano, gusa ku isi ntibyakunze koroha gusobanura umuco ariko umwanditsi Nka E.B. TYLOR (1871) yagize ati “Umuco cyangwa amajyambere ni uruhurirane rw’insobe rugizwe n’ubumenyi, imyemerere, ubugeni, amategeko, imyitwarire yemewe, imico n’ubundi bushobozi bwose n’akamenyero umuntu agenda yunguka nk’umwe mu bagize umuryango.”

Muri iyi nkera kandi hazagaragaramo abataramyi batandukanye barimo Masamba Intore, Mariya Yohana, Teta Diana, Mighty Popo, Muyango, King James ndetse n’itorero ry’igihugu ’Urukerereza’.

Hazagaragaramo kandi n’abandi bahanzi baba muri Amerika nka Alpha Rwirangira na Meddy Ngabo waririmbye igipimo n’izindi.

Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye Rwandaday i Amsterdam mu Buholandi mu mwaka wa 2015

@Eric Birori

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza