Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame arateganya kugirira uruzinduko muri Ethiopia

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Perezida Kagame arateganya  kugirira uruzinduko muri Ethiopia

Ku butumire bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemarima Desalegn, Perezida Kagame arateganya kugirira uruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu.

Ni nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe Haileman yagiriye mu Rwanda kuva tariki 27 kugeza tariki 29 Mata uyu mwaka.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’uruzinduko rwa Hailemariam rivuga yasabye Perezida Kagame kuzasura igihugu cye akabyemera.Iryo tangazo rivuga ko iby’urwo ruzinduko bizakomeza gutegurwa mu nzira zisanzwe z’ububanyi n’amahanga.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Hailemariam rwasize ibihugu byombi bisinyanye amazerano 11 y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye, zirimo amategeko, itangazamakuru n’itumanaho, uruyiruko na Siporo, ubukerarugendo n’ubuzima, uburezi n’umuco, ibirebana n’imfungwa n’abagororwa, uburinganire, abana n’abagore n’imicungire y’amazi.

Hailemariam wari kumwe n’umufasha we Roman Tesfaye, banasuye ibikorwa bitandukanye by’irerambere hirya no hino mu gihugu birimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi.

Perezida Kagame yaherukaga gusura Ethiopia muri Mata 2015.Muri Mutarama uyu mwaka nabwo yagiyeyo ariko yari yitabiriye inama ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare, ibijyanye n’ingufu, ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza