Perezida Kabila amaze gusesekara I Rubavu mu biganiro na Perezida Kagame [AMAFOTO]

2

Perezida Kabila yakiriwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo

Perezida wa Repubulika iharanira Demukalasi ya Congo Joseph Kabila amaze kugera mu Rwanda mu karere ka Rubavu, aho aje kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Biteganyijwe ko uruzinduko rwa Perezida Kabila mu Rwanda ruri bumare umunsi gusa.

Bitewe n’uru ruzinduko, umutekano mu mujyi wa Rubavu wakajijwe cyane aho abashinzwe umutekano bakwirakwijwe muri uyu mujyi ndetse n’imwe mu mihanda yo muri uyu mujyi ngo ikaba yafunzwe.

Hari hashize imyaka 7 ibiganiro nk’ibi bibaye bikaba byarahuje aba baperezida Tariki 6 Kanama 2009 bibera mu mujyi wa Goma.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Congo baza kuganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo gukoresha Gaz Methane ibarizwa mu Kiyaga cya Kivu ikaba inasangiwe n’ibihugu byombi.


Perezida Kabila na Louise Mushikiwabo


Perezida Kagame yakira mugenzi we wa Congo Joseph Kabila I Rubavu


Perezida Kagame na Perezida Kabila baganira

Amafoto: Village Urugwiro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo