Padiri Nahimana wari witezwe i Kigali, agiye gushyiraho Guverinoma mu buhungiro

8

Padiri Nahimana ngo yongeye kwangirwa kuza mu Rwanda, agiye gushinga guverinoma mu buhungiro

Padiri Nahimana Thomas wari ufite gahunda yo kuza mu Rwanda kuri uyu wa mbere muri gahunda zo kwandikisha ishyaka rye no kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe uyu mwaka yavuze ko yangiwe ahita afata umwanzuro wo gushinga guverinoma mu buhungiro.

Padiri Nahimana yagombaga guhagurukira i Paris, agasesekara i Kigali ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa mbere.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Nahimana yavuze ko ubwo yageraga mu ndege bamubwiye ko atemerewe kujya mu Rwanda, ngo ku busabe bwa Leta y’u Rwanda.

Nahimana avuga ko baberetse ibaruwa u Rwanda rwanditse ruvuga ko abo bantu batifuzwa mu Rwanda.

Yahise yerekeza mu Bubiligi kureba madamu Kasinge Nadine umwe mu bayobozi mu ishyaka rye ngo nawe wabujijwe kugenda, bajyana u Rwanda mu nkiko ngo bahabwe kopi y’ibaruwa ibabuza kuza mu Rwanda.

Nahimana kandi yavuze ko bahise bafata umwanzuro wo gushinga guverinoma yo mu buhungiro izaba ishinzwe gukurikirana ibibazo byabo, ikazajyaho ngo nyuma yo kuganira n’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta akorera mu buhungiro.

IIcyakora hari ubutumwa bwagaragaye kuri Facebook bwa Olivier Nduhungirehe, ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, bwavugaga ko Nahimana nta gahunda yo kuza mu Rwanda yari afite ahubwo ko ari ubutekamutwe.

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwo rwavuze ko amarembo yuguruye kuri Nahimana

Butera Yves ushinzwe itumanaho mu Rwego rw’igihugu rushinzwe abinjira yavuze ko Padiri Nahimana ahawe ikaze mu Rwanda. Yavuze ko kuwa 22 Mutarama 2017, Ushinzwe abinjira ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yamenyesheje SN Brussels n’izindi ndege ibyerekeye ibyagombwa by’inzira bya Nahimana nk’uko bisanzwe.

Butera yasobanuye ko Nahimana yasabye Visa nk’umuturage w’Umufaransa nyamara yari agifite Pasiporo y’u Rwanda yarangije igihe.

Butera kandi yavuze ko Nahimana atigeze amenyesha Ambasade ko afite ubwenegihugu burenze bumwe kandi ari we ufite inshingano zo kubumenyekanisha nkuko itegeko ry’abinjira n’ababasohoka mu Rwanda ribiteganya.

Butera anibutsa ko ubushize bwo Nahima yari yakoresheje Visa ya ba mukerarugendo baza mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Yongeyeho ko kugeza ubu Nahimana agomba kumenyesha Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ko afite ubwenegihugu bubiri nk’uko biteganywa n’Itegeko.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka kandi bishimangira ko amarembo y’u Rwanda yuguruye kandi ko Nahimana yaza nk’undi Munyarwanda wese, kandi ko na we azi ibisabwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. RYEWE NKUMUNYARWANDA
    NKINAMA NARYIRA PADIR
    YISEBYA IGIHUNGUCYANCU
    AHUBWO NAWE NUMUNYAMANYANGA
    NONESE KARUMUNYARYANDA
    KUKI YASHATSE IBYANGOBWA
    BYUBUCYERA RUNGENDO
    KANDI ARUMUNYARWANDA
    URUMVA HATARIMO AMANYANGA
    NASHAKE IBYANGOBWA BYEMEWE
    UBUNDI AZE AKORE IBYO YIFUZA
    KANDI NASHA NIBINDI TURAHARI
    NTACYIBAZO

  2. uyumugabo ahubwo numutekamutwe nogufasha umuryangowe murinzahaha byaramunaniye ngo haraho yageza abanyarwanda.

  3. Uyu mugabo ndabona ibyebitoroshye yakujuje ibisabwa mbese niba ashaka kwiyamamaza kombona nigihe kirikumucika mbega

Tanga Igitekerezo