Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

PDI yakuriye inzira ku murima umukandida FPR yatanga utari Kagame

Yanditswe

kuya

PDI yakuriye inzira ku murima umukandida FPR yatanga utari Kagame

Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi(Parti Democrate Ideal), Sheikh Musa Fazil Harerimana wigeze no kuba Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, yatangaje ko bazashyigikira FPR Inkotanyi mu gihe izaba yatanze Perezida Kagame nk’umukandida ariko ibyo kuba bashyigikira undi batanga[FPR] iri shyaka ngo ntiriranabirota.

Ibi yabivuze kuri iki cyumweru mu kiganiro na Radio 10, aho yatangaje ko batigeze bavuga ko bashyigikira umukandida wese wa FPR Inkotanyi, ahubwo bavuze ko bashyigikiye Perezida Kagame mu gihe yaba yemeye kwiyamamaza.

Yagize ati “Twavuze ko tuzashyigikira Nyakubahwa Perezida Kagame Paul,ubwo batanze undi mukandida icyo gihe,iryo jambo ntitwarivuze.Ibyo byasuzumwa muri icyo gihe ntabwo turabisuzuma ntanubwo turanabirota,ntanibyo duteganya kuberako umukandida dushyigikiye afite imbaraga, afite ubushobozi kandi aracyafitiye u Rwanda rurumurikira ejo hazaza”.

Mu mwaka wa 2010 nibwo iri shyaka ryatangiye kuvuga ko rishyigikiye ko Perezida Kagame yazongera akayobora muri manda ya gatatu, ibintu kandi baje no gusubiramo ubwo mu gihe abaturage basabaga ku bwinshi ko itegeko Nshinga rihinduka umukandida bashyigikiye akemererwa kwiyamamaza.

Icyo gihe Musa Fazil yagize ati “Rwose ingingo ya 101 ihinduke kuko turabona ihabanye na Demukarasi, ku buryo ikwiriye kuvugururwa igahuzwa na Demukarasi. Kuba dufite Itegeko Nshinga rivuga ngo umuntu ayobora manda ebyiri mu buzima bwe nta yindi akwiriye kongeraho, ibyo turabuza abaturage uburenganzira bwabo, tukaba tubona rikwiye kwandikwa neza”.

Aha niho uyu muyobozi utazwiho kuripfana yavuze ko gutekereza ku wundi muntu wayobora igihugu Perezida Kagame agihari, byaba ari ari nko gushakisha inyoni iri mu giti ukarekura iyo ufite mu ntoki kuko ushobora gusanga niyo ufite igurutse.

Umuyobozi w’ishyaka ry’intangarugero (PDI ) yakomeje avuga ko Perezida Kagame yakoze ibidasanzwe mu gihugu aho yateje imbere ndetse akunga Abanyarwanda muri manda imwe bityo ngo nta mpamvu zo kumwitesha.

Yagize ati “Ariko ko tubona dufite Perezida warangije manda imwe yunze Abanyarwanda, wateje imbere u Rwanda wavugaga ko ukomokamo bagatangira kukwitondera bavuga ngo wasanga hari umupanga ufite, wo gutema abantu? Ariko mu myaka irindwi gusa igihugu kikaba cyari kimaze kugaragara ko ari igihugu cy’igihangange, cyunze ubumwe,kirwanya ruswa,imirambo yari hirya no hino, za gereza zuzuye…Ibi byose ko bimaze kuduteza imbere, uyu muyobozi Abanyarwanda bibonamo twarebye uko twamugumana aho gukorera kuby’abazungu”.

Fazil avuga ko ishyaka rye ritajya ritinya kuvuga icyo ritekereza cyane ko ridakunda kwirebaho ahubwo rireba inyungu z’Abanyarwanda muri rusange. Bavuga ko wenda hari abo byakomerekeje ariko bakwiye kuryumva.

Yongeyeho ati “Turi ishyaka, abandi ni amashyaka cyangwa n’abandi nta mashyaka bafite.Tugomba gukora akazi kacu nk’ishyaka rya Politiki, twe tuvuga uko tubyumva wenda wasanga hari abandi bavugaga ngo nyuma yiyo manda ni twebwe noneho bakumva batewe ikibazo no kuvuga ko dushaka uwaduteje imbere. Ibyo ntibitureba turi ishyaka ntangarugero rireba inyungu z’igihugu mbere yo kwireba”.

Fazil kandi muri iki kiganiro yavuze ko buri shyaka rikwiye gukurikiza PDI rikumva ko umuntu akwiye gukurikira inyungu z’igihugu kurusha inyungu ze. Aho avuga ko bamaze kureba inyungu z’igihugu basanze bakeneye amahoro, amashuri n’amavuriro kandi uwabigejeje ku Rwanda babona ntacyo abuze.

Gukunda Igihugu cyangwa umugati ?

Iri shyaka kimwe n’andi akunda gushinjwa n’abakurikiranira hafi ibya Politiki y’u Rwanda ko atajya akura ahubwo ahora ari mu kwaha kwa FPR- Inkotanyi kugirango bamwe mu bayobozi bayo bagororerwe umugati mu gihe habonetse imyanya mu nzego z’ubuyobozi.

Musa Fazil abitera utwatsi akavuga ko abantu badakwiye guha agaciro ibivugwa ahubwo bo barebye inyungu z’igihugu kuko ari ikintu kiremereye ndetse gihabwa umuntu ufite imbaraga zo kukigeza kure.

Yagize ati “Abantu bavuga ibyo bashaka ntanubwo wasimbukana n’ibiguruka byose. Ibyacu ni ibyo ngibyo, igihugu kiraremereye ndetse kirakomeye tugomba kugihekesha ufite imbaraga zo kugiheka….Igihugu ntabwo wapfa kugiha umuntu ugendeye ku marangamutima kuko akiyobora nabi yagikubita ku giti mugashira.Igihugu ukiragiza ukiyobora neza ngo gikomeze kibone ubuzima.

Fazil yavuze ko igihugu utagiha murumuna wawe cyangwa uwo mwashakanye kuko n’imodoka iyo uyihaye uwo utizeye ayikubita ku giti.Avuga ko abavuga ko ari ugushaka indonke ahubwo batazi agaciro n’inyungu z’igihugu kuko PDI ivuga ko arishyira imbere inyungu y’igihugu kurusha iz’ishyaka.

Avuga ko nta gihe hatazabaho abavuga nabi kuko n’Imana yabaremye hari abavuga ko bayibonye nayo bayirasa bityo ngo na PDI ntabwo abantu bayivuga 100%.

PDI Ntirakura cyangwa yirengagiza ko ryakuze?

Sheikh Fazil yavuze ko PDI atari ishyaka rivuga ngo rizabaho igihe gito bityo igihe bizaba bibaye ngombwa inteko nkuru y’ishyaka izabiganiraho ariko ubu ikaba yaraganiriye ko bazashyigikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yagize ati “Igihe cyo bizaba bibaye ngombwa inteko nkuru y’ishyaka izabiganiraho ariko ubu yaganiriye ko dushyigikiye Nyakubawa Perezida Kagame.Ubwo rero igihe cyo kuvuga ngo muzamutanga ryari bizigwaho icyo gihe”.

@Eric Birori

IBITEKEREZO

  • Ruhago Yanditse:

    INDA. ITUMA UMUNTU. AVUGA AMAHOMVU BACUMUGANI NGO UWIREGURA. CYANE ABA YIREGA ! MURI. FPR AKUNDA KAGAME GUSA ??? MBEGUBWENGE TWA ????

  • fkaaa Yanditse:

    hahhaha haha ariko uyumugabo mwatubaye kko ko yariyaramenyereye kurya aya reta none ubushomeri bumeze nabi cg akijyira muri FPR hahha

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza