Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yashimangiye ko Nta ntambara yamutera ubwoba

4

Perezida Kagame warahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu aherutse gutorerwa, yatangaje ko mu gihe cyose abanyarwanda bazaba barwanira kugera ku byiza nta ntambara ikwiye kubatera ubwoba kuko buri gihe Imana iba iri mu ruhande rwabo.

Ibi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabitangarije kuri uyu wa 18 Kanama, mu mbwirwaruhame yavugiye i Remera mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu y’imyaka irindwi aherutse gutorerwa.

Mu gutangira, yashimiye abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro baje bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muhango ababwira ko byerekana ubushake bafite mu gukorana n’u Rwanda.

Yashimiye kandi imitwe ya politike umunani yifatanyije na FPR ikamutangaho umukandida ku mwanya wa Perezida, ndetse anashimira abandi bakandida bari bahanganye na we kuko bagize ubutwari bwo kugaragaza ibitekerezo byabo.

Yashimiye abanyarwanda icyizere bamugiriye cyo kongera kuyobora u Rwanda. Ati: “ Ndabashimira icyizere mwangiriye ariko by’umwihariko icyizere mwigirira, Gukomeza kubakorera ni ishema ryinshi kuri njye!”

Perezida Kagame yagarutse ku ndirimbo yaririmbiwe mu bihe byo kwiyamamaza avuga ko yamukoze ku mutima igira iti “Nta ntambara yantera ubwoba” aho yavuze ko yamwongereye icyizere ko afite abo bari kumwe mu rugamba rwo guteza imbere igihugu kandi ngo iyi ntambara ntiteye ubwoba kuko ari nziza kandi Imana ikaba iri mu ruhande rw’abayirwana.

Yagize ati: “Mu bihe byo kwiyamamaza abanyarwanda baririmbye indirimbo yo guhimbaza Imana umunyarwanda yahibye yakuruye ibyishimo byo kuba turi kumwe nyuma yo kurokoka inshuro nyinshi, bisobanuye ko mu gihe turwanira impamvu nziza nta mpamvu yo gutinya icyo ari cyo cyose kuko Imana ihora mu ruhande rwacu, Ubu ni ubutumwa bwacu twese muri Afurika, Iyo ndirimbo ivuga ko nta ntambara yantera ubwoba!”

Mu bintu by’ingenzi Perezida Paul Kagame azakora muri manda itaha yavuze ko azateza imbere urubyiruko kuko ari igihango yagiranye na rwo kandi nabo bakaba barabimwerekeye mu matora ko bamushaka ku buryo n’abatoye bwa mbere birinze gukora amakosa yatuma amajwi yabo aba impfabusa. Yavuze ko no mu muryango we harimo abantu babiri batoye ari ubwa mbere kandi babyishimiye cyane.

Yagize ati: “Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose ni ugukomeza igihango cyo gukora ibyiza gusa dufitanye n’abasore n’inkumi, ndetse abenshi banatoye bwa mbere mu matora ashize kandi bakabikorana umuravwa, ubushake, n’ibyishimo byinshi, twese twabonye uburyo bafashe iya mbere mu matora bikaba byaratumye akorwa nta kosa na rimwe rigaragaye. Turabibashimira cyane!”

Yavuze ko abikorera bazakomeza gutezwa imbere kuko bahereye ku busa ariko bakaba bamaze guteza imbere igihugu. Ati: “turabashimiye, muzakomeza gukora ibyiza biruseho.” Yavuze ko Guverinoma izakomeza koroshya imigenderanire n’imihahiranire mu rwego rwo koroshya ishoramari.

Ikindi ni uko yavuze ko azakomeza guteza imbere uburezi bufite ireme, no kongera ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abakuru b’ibihugu 17, abayobozi ba za guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi.


Perezida Kagame ubwo yagezaga indahiro ku mbaga yari iteraniye muri sitade Amahoro n’isi yose muri rusange, yari agaragiwe n’umufasha we Jeannette Kagame


Sitade Amahoro yari yakubise yuzuye abantu

AMAFOTO: ALEXIS MUSABIREMA/ MAKURUKI

Kanda hano usome indi nkuru yerekana uko umuhango wose wagenze

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo