Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Nyuma y’uko Mukaruliza akuwe ku buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali, na Gitifu yasabye guhagarika akazi

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Nyuma y’uko Mukaruliza akuwe ku buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali, na Gitifu yasabye guhagarika akazi

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali Matabaro Jean Marie Vianney yasabye guhagarika akazi kugeza igihe kitazwi, nyuma y’iminsi ibiri Meya w’Umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique na we ahinduriwe imirimo.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo inama y’abaminisitiri yagize Mukaruliza Monique Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, nyuma y’amezi 11 atorewe kuyobora umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare Matabaro Jean Marie Vianney yandikiye ibaruwa Inama Njyanama y’umujyi, asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi ku mpamvu ze bwite.

Perezida w’Inama Njanama y’Umujyi wa Kigali Athanase Rutabingwa, yatangarije MAKURUKI ko koko bakiriye ibaruwa ya Matabaro.

Yagize ati "Nibyo yanditse asaba guhagarika akazi kandi itegeko rirabimwemerarera."

Yakomeje avuga ko nta kibazo na kimwe bagiranye akiri mu kazi, ngo guhagarika akazi ni ku bushake bwe.

Uyu mugabo yari amaze igihe mu mujyi wa Kigali yagiye kuri uwo mwanya mu Ukuboza mu mwaka wa 2010.

Rutabingwa yabwiye Makuruki ko imirimo ya Matabaro iraba ikorwa n’umukozi ushinzwe imirimo rusange mu gihe hataraboneka umusimbura.

Uretse Gitifu ufatwa nk’umukozi wa Leta, kugeza ubu Umujyi wa Kigali muri Komite Nyobozi y’abantu batatu yatowe mu mwaka ushize,hasigayemo umuntu umwe.

Mu Ukwakira umwaka ushize Kazaire Judith wari Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, asimburwa na Muhongerwa Patricie wakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.Mukaruliza wari Meya nawe yagizwe Ambasaderi , hasigaye Busabizwa Parfait, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.

IBITEKEREZO

  • Bosco Yanditse:

    Izi ni ingaruka nziza as Pac ikurikirana imicungire ibya Rubanda. Naho ubutabera

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza