Nyuma y’ibiganiro na Perezida KAGAME, MasterCard Foundation ngo igiye kongera Ishoramari mu Rwanda

Mu ruzinduko barimo mu Rwanda basuzuma uko ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga batera inkunga rihagaze, kuri uyu wa kane Itsinda ry’abayobozi 13 b’Umuryango Mastercard Foundation bahuye n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Jim Leech nyuma yo kuganira na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, umuyobozi w’uyu muryango yavuze ko ibiganiro bagiranye n’Umukuru w’igihugu byatumye bumva neza aho u Rwanda rwerekeza, bityo bakaba bazabigenderaho bategura indi mishinga.

Yagize ati “ Twemeye ko tuzakomeza gukorera mu Rwanda, ikibazo cyari gisigaye ni ukubinononsora no kuvugana ku hazaza.”

Minisitiri w’uburezi, Dr.Papias Musafiri wari kumwe nabo, ashingiye ku byo baganiriye, aravuga ko bazongera ishoramari ryabo mu Rwanda.Ati “ bumvise neza icyerekezo umukuru w’igihugu na leta muri rusange ifite birushaho kubongerera ubushake bwo kongera ishoramari mu bikorwa baba baratangiye”

Ubwo abagize Umuryango Master Card bakirwaga na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

MasterCard Foundation ni Umuryango udaharanira inyungu wo muri Canada, utanga inkunga mu mishinga itandukanye mu Rwanda, irimo kwegereza serivisi z’imari abaturage, uburezi no guhangira amahirwe urubyiruko rw’u Rwanda.

Muneza Ferdinand

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo