Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

‘Yajyaga ambwira ko azajya mu Ijuru’ -Umufasha wa Senateri Mucyo

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
‘Yajyaga ambwira ko azajya mu Ijuru’ -Umufasha wa Senateri Mucyo

Uwimana Rose, umufasha wa nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yifurije umugabo we kujya mu ijuru aherekejwe n’imirimo myiza yakoze nk’uko yari yakundaga kubimubwira.

Mu mihango yo guherekeza bwa nyuma nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabiriwe n’abantu benshi, abatanze ubuhamya bose barase ubutwari n’ubugwaneza bwa nyakwigendera bamusabira kuruhukira mu mahoro.

Uwimana Rose umufasha wa nyakwigendera mu buhamya bwe mu misa yo kumusabira, yavuze ko ashimira Imana yari yaramugeneye umugabo mwiza wamukundwakazaga. Yavuze ko umugabo we nyakwigendera Mucyo yari yaramwijeje ko azajya mu Ijuru.

Ati "Ndabanza gushimira Imana cyane kuba yarampaye umutware mwiza. Yampaye umugabo w’amahoro wankunze akantetesha kandi akenshi singire icyo muburana. Twajyaga tuganira ku bintu bijyanye n’Imana cyane kuko yarayikundaga akambwira ati umva Mama Thierry, niba ijuru ribaho nzarijyamo, none ndashima Imana cyane ko yamwakiriye.”

Uwimana yifurije umugabo we kujya mu Ijuru aherekejwe n’imirimo myiza yakoze ati:”Yari imfura mu mfura, yicishaga bugufi ku bantu bose, agakunda igihugu agakunda bose adatoranyije, ibyo ni bimwe mu byamuranze. Igendere uruhukire mu mahoro abawe twese tuzaguhoza ku mutima kandi tuzagukumbura imirimo yawe myiza niguherekeze ikugeze mu ijuru kwa Jambo iwabo wa twese.”


Abana n’umugore ba nyakwigendera Mucyo Jean De Dieu

Abana ba nyakwigendera uko ari bane Mucyo Thierry, Mucyo Clement, Mucyo Kelly na Mucyo Herve bavuze ko kubura umubyeyi bibabaza kandi ko nabo byababaje cyane, by’umwihariko kuri Papa wabo Mucyo wabareze neza.

Mucyo Jean De Dieu wari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena. Yitabye Imana tariki ya 3/10/206 anyereye ku madarage azamuka agana mu biro bye.


Abana ba nyakwigendera ubwo basohokaga muri kiliziya yitiriwe Regina Pacis i Remera.

IBITEKEREZO

  • Tuyishime jean de Dieu Yanditse:

    Imana imuhe kuruhukira mumahoro knd abe bakomeze kwihangana

  • bikorimanajohn01 Yanditse:

    Imana imwakire mubayo Inzirayatwese nimwe

  • Umutoni Yanditse:

    Imana imuhe iruhuko ridashira. Mana ukomeze abasigaye.

  • Umutoni Yanditse:

    Imana imuhe iruhuko ridashira. Mana ukomeze abasigaye.

  • Umutoni Yanditse:

    Imana imuhe iruhuko ridashira. Mana ukomeze abasigaye.

  • nda Yanditse:

    Nawe niyo nzira.

  • Fredy Yanditse:

    RIP ukomeze abasigaye Mana agiye tukimukeneye yakoze ibishoboka byose kuva 1995 mu butabera natwe abasigaye tugere ikirenge mucye.

  • Mukashyaka ancille Yanditse:

    yo? imana imwakire mubayo twifataryije numuryango wamucyo mukababaro tuzahora twibuka iyo ntwari yacu.mwihangane niko binjyenda??ntanwari ipfa!bana bamucyo muzabe intwari nkapapa wanyu

  • claudine Yanditse:

    mucyo imana amwakire mu bayo

  • Niyomugabo jans Yanditse:

    Mucyo imna imuhe kuruhukira mubwami bwayo.

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza