Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Nyagatare: Umugore arashinja umuyobozi wa station ya Polisi kumwicira umugabo akabeshya ko yari arwaye

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Nyagatare: Umugore arashinja umuyobozi wa station ya  Polisi kumwicira umugabo akabeshya ko yari arwaye

Mu karere ka Nyagatare umugore arashinja umuyobozi wa station ya Polisi ya Karama Nsabimana Vianney kumwicira umugabo ngo amukoze ahantu agataka rimwe gusa yarangiza akabeshya ko yararwaye igicuri.

Uyu mugore avuga ko umugabo we Ndereyimana Evaliste yishwe tariki ya 7/6/2018 mu gicuku ahagana saa cyenda yishwe na Nsabimana Vianney umuyobozi wa station ya Polisi ya Karama mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karama.

Avuga ko umugabo we yari rwiyemezamirimo ngo baraje nijoro tariki ya 7/6/2018 barakomanga. Avuga ko komanda Vianney yahise amusaba gufungura kuko ngo kwa mukecuru( nyina wa nyakwigendera) yari yibwe sima, ngo niko guhita bagenda kureba uko byagenze.

Uyu mugore yakomeje abwira Makuruki ko hashize akanya bagiye yagize impungenge z’impamvu bamujyaniye umugabo mu gicuku ahitamo kubakurikira.

Avuga ko bageze kwa mukecuru bamukomangiye yumvise harimo umwana we ngo arakingura ariko ahita asubira kwiryamira. Hashize akanya ngo uyu mukecuru yumvise umuhungu we atatse rimwe ngo ahita yikubita hasi arapfa.

Uyu mudamu nawe wahise ahagera yavuze ko uyu mukomanda wa Polisi ngo yahise amubwira ati:” Mada umugabo wawe arapfuye! Ese yarasanzwe arwara igicuri? ndamuhakanira ko ntacyo arwara.”

Yavuze ko ngo umupolisi yahise afata imodoka amujyana kwa muganga, ndetse ngo anabeshya abaturage ko umugore we yamubwiye ko arwara igicuri.

Uyu mugore wa nyakwigendera avuga ko nyuma ibizamini byo kwamugaganga byagaragaje ko umugabo we yaguye hasi yari yambaye amapingu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba CIP Kanamugire Theobard ariko ahakana ko nyakwigendera atishwe n’umupolisi ahubwo ko yishwe n’igicuri.

Ati:”Ntabwo yamwishe uwo muntu yararwaye igicuri na muganga yarabyemeje kandi niwabo twaravuganye batubwira ko ntacyo babaza.”

Tumubajije iby’uko raporo ya muganga igaragaza ko uyu nyakwigendera yikubise hasi yambaye amapingu yatubwiye ko aribyo yari ayambaye kuko yarari mucyaha cy’ubusambo .

Ati :”yari mu cyaha yari yaribye sima imifuka 13 ku kigo cy’amashuri cya Akintuntu mu murenge wa Karama mu kagari ka Gikundamvura, abapolisi bajyayo iyo sima bayisanga mu rugo iwe urumva umuntu w’igisambo wibye bamushyiraho amapingu, hanyumabyagenze gutyo Polisi imujyana kwa muganga ariko n’ababyeyi be bavuga ko yarwaraga igicuri, raporo ya muganga igaragaza ko nta n’uwamuriye urwara.”

Tumubajije ibyo umugore we avuga ko baje gutwara umugabo we mu gicucku yavuze ko ari ukubeshya. Ati :”Ni ukubeshya kwa nyina se gukora iki? baje kumufata bafite amakuru ko yibye abantu .”

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza