Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Nyagatare: mu kwezi kumwe imbwa zariye abantu 11 n’amatungo arimo n’inka

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Nyagatare: mu kwezi kumwe imbwa zariye abantu 11 n’amatungo arimo n’inka

Imbwa zitazwi ba nyirazo zikomeje kwigabiza amatungo y’abaturage ba Nyagatare n’ubwo ubuyobizi bw’aka Karere ku bufatanye na Minisiteri ishishinzwe ubuhinzi n’ubworozi bafashe ingamba yo gutega izi mbwa mu masaha y’ijoro.

Mu kagari ka Rugarama II Umurenge wa Musheri, hakomeje kugaragara imbwa zirya abantu ndetse n’amatungo, bikaba bikomeje gutuma abaturage bahasiga ubuzima ndetse n’amatungo yabo akabigenderamo.

Abaturage bavuga ko imbwa zigiye kubamaraho amatungo n’abantu kandi ko babibwira abatunze imbwa bakabatera utwatsi bavuga ko imbwa zabo zitonda ntawe zigirira nabi.

Rutayisire Girbert umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Nyagatare avuga ko iki kibazo cy’ugarije aka Karere ariko ko ku bufatanya na MINAGRI ndetse n’inzego z’umutekano batega izi mbwa mu masaha y’ijoro.

Gilbert yagize ati, “Hari imbwa zinzererezi ziba ku gasozi zidakingiye, kuba zidakingirwa niyo mpamvu ziba zifite virusi, umuntu yita nk’imbwa z’ibisazi, zirya abantu bagapfa, hari igikorwa dufatanyije na MINAGRI n’inzego z’umutekano, ni igikorwa dukora mu masaha y’ijoro tukazitega kandi abaturage bakirinda kugira imbwa nyinshi ari naho hava izo mbwa z’inzererezi”

Abantu bagera kuri 11 bariwe n’imbwa, inka7 ihene 32 ndetse n’intama 17 zose zariwe n’imbwa mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nk’uko inkuru dukesha RBA ibitangaza.

Muri aka Karere habarurwa imbwa zisaga 40080 ndetse muri izi izimaze gukingirwa zikaba zitarenze ibihumbi 4.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza