Nubwo twateye imbere ntabwo twageze iyo tujya - Minisitiri Uwizeye

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Judith Uwizeye yibukije Abayobozi b’amashami mu nzego za Leta zitandukanye bari mu itorero i Huye ko hakiri byinshi byo gukora nubwo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu rwego rw’iterambere.

Kuva ku wa 18 Ugushyingo 2016, Abayobozi b’Amashami mu Nzego za Leta bari mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo aho bari mu itorero rigamije kubatoza indangagaciro zikwiye kuranga umukozi nyawe u Rwanda rukeneye.

Iri torero rizasozwa kuwa 27 Ugushyingo, rikaba rifite umwihariko wo guhuriza hamwe Abayobozi bafite uruhare runini mu itegurwa rya za politiki, amategeko no kubishyira mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere umuturage.

Ubwo yatangizaga iri torero ku mugaragaro kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yabibukije ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ikwiye gutuma abayobozi bakora cyane birushijeho kugirango iyo ntambwe ikomeze ijye mbere aho gusubira inyuma.

Minisitiri Uwizeye yagize ati: “Kuba mwitwa Abayobozi b’Amashami mugomba kugira uruhare mu gutuma serivisi zitangwa neza mu Nzego mukoramo, Iri torero ribaye hari byinshi byiza bimaze kugerwaho mu iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage nkuko bigaragazwa n’ibipimo binyuranye, Nubwo twateye imbere ariko ntitwageze iyo tujya. Urugendo rurakomeje. Ibyagezweho ni byinshi, ariko hari n’ibisigaye gukorwa.”

Yakomeje agira ati:“Byinshi byiza byagezweho bidusaba gukora cyane kurusha uko dusanzwe dukora kugira ngo ibyiza tugenda tugeraho tubibungabunge, Ni yo mpamvu tugomba gukomeza gushyira ingufu mu kunoza imikorere n’imikoranire kugira ngo ibitaragerwaho na byo bigerweho kuko bishoboka”

Iri jambo rihuye neza n’iryo Perezida Kagame yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuwa 18 Ugushyingo 2016 aho na we yibukije abayobozi ko gukora neza bitagira aho birangirira.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati:“ Nta wakora neza ngo ageze aho adashobora gukomeza gutera intambwe ijya imbere, kandi muby’ukuri uko tubizi mu gihugu cyacu haracyari urugendo, hari byinshi tugomba gukora kugirango tugere ku ntego nshinshi tugenda twiha.”


Intore ziri mu karasisi mu matsinda atandukanye

Umutahira mukuru w’intore Rucagu Boniface yibukije ko itorero rigamije kubaka Umunyarwanda ukunda igihugu, ukunda umurimo ndetse ufite Indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo Marie Rose Mureshyakwano yavuze ko itorero rifasha abayobozi gusubiza ubwenge ku gihe, kwiyubaka no guhindura imyumvire ndetse no kunoza imikorere.

Itorero ry’Abayobozi b’amashami mu nzego za Leta ryitabiriwe n’abagabo 630 ndetse n’Abagore 156.

Iri torero ryateguwe ku Nsanganyamatsiko igira iti: “Gutanga Serivisi zishingiye ku muturage ni intego duhuriyeho”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo