Ntabwo mwarokotse ngo mutahire kurya no kuryama -Gen James Kabarebe

1

Minisitiri w’Ingabo Generale James Kabarebe yatangaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abayirokotse ngo bakwiye kumenya ko kurokoka nyakuri birenze kurangiza amashuri no kubona akazi ahubwo ngo bakwiye no guhangana n’abapfobya Jenoside ndetse bakitangira kubaka igihugu no kwiteza imbere.

Ibi Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yabitangarije mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 23 Ukwakira 2016 mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abahungu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biga muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda.

Uru rubyiruko ruri mu ihuriro ryiswe "Kudadira no kwiha Agaciro" bakaba bateraniye mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana aho bahabwa ibiganiro ku cyabateza imbere nyuma yo kurokoka Jenoside.

Agaruka ku nshingano abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite, Gen Kabarebe yagize ati: " Twebwe abarokotse dufite inshingano zo kubaka igihugu cyacu ndetse tugafatanya n’abagisenye, Kurokoka nyakuri ni ukurenga ibyo kurangiza amashuri no kubona akazi, mukarwanya abagishaka gupfobya, mukubaka igihugu, ntabwo mwararokotse ngo mutahire kurya no kuryama. Mugire umujinya uvanze n’ishyaka ryo kubaka igihugu, muzabigeraho."

Gen Kabarebe yavuze ko nubwo hari abanyamahanga bibwira ko abanyarwanda bose nyuma ya Jenoside nta cyizere cyo kubaho bafite kubera ihungabana, ngo ni ukwibeshya kuko kuri ubu ngo abanyarwanda bafite imbaraga.

Yagize ati: "Hari abaza mu gihugu cyacu bibwira ko basanga abantu bose ari abarwayi, bavuza induru, badatekanye, ariko turakomeye, Aba bana babashije kwiga, bafite aho bagejeje amasomo yabo abandi bari mu kazi, bafite imbaraga bariho."

Yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera bagaharanira kwihesha agaciro kuko ngo barokotse kubw’impamvu. Ati: "Abarokotse bose bakwiye kumenya ko barokotse ku bw’impamvu batakwiye gupfusha ubusa kuko mu ntego ya Jenoside ntawagombaga kurokoka"

Gen Kabarebe yavuze ko binyuze mu mahuriro atandukanye, abarokotse babasha kongererwa intege n’icyizere. Yabasabye kubyaza amahirwe igihugu cyiza barimo maze bakarangwa no kugikunda, kugikorera, baharanira kubaho neza nubwo bashobora guhura n’ibibaca intege kubw’amateka banyuzemo.

Yavuze ko kuba hari ingabo zaguye ku rugamba zirwanira igihugu hari isomo bikwiye gutanga. Ati: "Isomo twigira ku ngabo z’igihugu zaguye ku rugamba ni ukubaho duha agaciro icyo bitangiraga"

Alain Ngirinshuti, Visi Perezida wa Ibuka mu gihugu cy’u Bufaransa yagarutse ku buryo byagoranye gushinga Ibuka mu Bufaransa kubera ko hari benshi bafite ingengabitekerezo yuko habaye Jenoside ebyiri bakanabimenyekanisha.

Icyakora yavuze ko nyuma y’imbaraga zashyizwe mu kumenyekanisha ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu ngo mu Bufaransa hamaze kubakwa inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi zigera kuri Zirindwi.

Yavuze ko kuri ubu igihugu cy’u Bufaransa cyemera amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse ngo "Mu kwezi gutaha, Minisitiri w’uburezi mu Bufaransa yatumyeho inama yo kwiga uko aya mateka ya Jenoside yakwigishwa mu mashuri."


Ifoto y’abitabiriye ihuriro "Kudadira no kwihesha Agaciro umunsi wa kabiri

Soma inkuru bifitanye isano:"Ihungabana ntirikwiye gufatwa nka kirazira" Jeannette Kagame

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo