PDC si GREEN PARTY cyangwa wa wundi ugenda kuri moto ashaka kuba Perezida- Mukabaranga

8

Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abantu (PDC) Mukabaranga Agnes yabwiye abayoboke baryo ko bagomba gushira amanga yo kwitwa abarwanashyaka baryo kuko atari ishyaka ry’agafu k’imvugwarimwe.

Ibi uyu muyobozi yabivugiye mu mahugurwa aherutse guhabwa abanyamuryango bayo tariki ya 11 Gashyantare 2017 i Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba.

Uyu muyobozi yabwiye aba bayoboke ko PDC ari ishyaka rifite ibikorwa n’amateka kandi ko atari ishyaka rya vuba nk’andi yose, abasaba kuba abayoboke baryo bemye .

Ati:”Ntabwo PDC ari ishyaka ry’ejobundi ntuyigereranye n’aya avutse ejobundi.., Ntabwo ari Green Party nta n’ubwo ari ishyaka rya wa mugabo waje ejobundi bamwerekana mu makuru bavuga ngo arimo arategatega moto ngo arashaka kuba Perezida, ubanza yari arimo anayobagurika inzira atayizi. PDC ni ishyaka rifite amateka nimuvuga PDC mujye mwema wumve ko rifite amateka.. mujye mwema, mujye mwema nimuvuga PDC ntabwo PDC imwaye.”

Mukabaranga Agnes. yabwiye abayoboke ba PDC ko ryavutse mu mwaka wa 1990 ndetse ngo ryari iri no muyagize uruhare mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha bityo ko badakwiye guterwa ipfunwe no kuba abarwanashyaka baryo.

Uyu muyobozi kandi yasabye abayoboke kubaha ubuyobozi buriho mu gihugu buyobowe na FPR kuko ari ishyaka rifite amateka meza.

Ati:”Icyo tubasaba ni ukwitwara neza mujye mwubaha ubuyobozi bw’aho muri. Burya kubaha bituma n’ibitekerezo byawe byumvwa kandi twe by’umwihariko dufitanye ubufatanye na FPR. Tugomba kuyiha icyubahiro ni ryo shyaka rya mbere rifite amateka! Kubohora igihugu burya guhagarara ku ruhande rwiza rw’amateka ni ikintu cyiza.”

Yavuze ko batamwaye kuba batazatanga umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora azaba uyu mwaka, ngo bahisemo gushyigikira Perezida Kagame kuko afite ibikorwa byivugira.

PDC ni ishyaka ryavutse mu nkubiri y’amashyaka menshi mu Rwanda mu myaka ya 1991. Icyo gihe ryitwaga Ishyaka riharanira Demokarasi ya Gikirisitu (Parti Democratique Chretien) rishinzwe na Nayinzira Jean Nepomuscene, rikaba ryarabarwaga mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ya Habyarimana.

Kubera ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryatowe ritemera ko umutwe wa politiki ushingira ku ku idini, iryo shyaka ryaje guhindura inyito ryitwa ’Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abantu’ ari byo Parti Democtratique Centralise.

PDC nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ikaba yaragiye ihabwa imyanya muri Guverinoma, aho yayoboye Minisiteri yari ishinzwe ibidukikije n’ubukerarugendo, ndetse n’Ubunyamabanga bukuru bw’Inteko Ishinga Amategeko. Kuri ubu ikaba ibarizwa mu mashyaka atanu yagiye yiyegeka kuri FPR, (coalition)mu matora kuva muri 2003 kugeza magingo aya. Kwifatanya n’Ishyaka FPR riri ku butegetsi byagiye bihesha iri shyaka imyanya ikomeye aho ryayoboye Inteko ishinga Amategeko/ umutwe w’abadepite ubwo Mukezamfura Alfred yayiboraga kuva muri 20038 kugeza 2008 , azamukiye ku ilisite y’umuryango FPR Inkotanyi n’andi mashyaka bafatanyije, kubera ko bitashobokaga ko perezida w’umutwe w’abadepite yaturuka mu mutwe wa politiki umwe n’uwa perezida wa Repuburika.

Uwashize iri shyaka nyakwigendera Nayinzira Jean Nepomuscene yaje kurivanwamo mbere gato ya 2003 ubwo yahitagamo kujya kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repuburika ku giti cye. Kuva icyo gihe Honorable Mukabaramba Agnes ni we uyoboye iri shyaka.

Nubwo uyu muyobozi avuga PDC atari agafu k’imvugwarimwe, abazi shyaka mbere ya 1994 na nyuma yayo, bahamya ko naryo ari rimwe mu mashyaka aciriritse atarigeze agira imbaraga zayo ubwayo, ndetse nta n’abayoboke benshi cyangwa imbaraga zidashingiye ku bufatanye nandi mashyaka (coalition), aho mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi nabwoo wasangaga ari ishyaka ritavuga rumwe na Leta , ariko ugasanga imbaraga zaryo zibonekera mu bufatanye n’amashyaka ataravugaga rumwe na Habyarimana arimo PSD, PL na MDR.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Nahimana tuzamuhundagazaho amajwi mwumirwe, abamotari twese niwe tuzatora kandi hari ikizere ko azatsinda

  2. Yeweeee abanyapolitique baragwira,ubuse uyu yavugaga iki koko,yakwitaye kubye amashyaka yandi ayashakaho iki.Ubu nawe wasanga aziyamamaza

  3. wavuze iryawe iryabandi urarushakaho iki ukibonera umugati ko iriyoboye igihugu ryihagije kd rikomeye mube abanya poltike nyabo

Tanga Igitekerezo