Nta guca ku ruhande umukara ni umukara, ruswa torelence ni zeru: Meya Pascal

Umuyobozi mushya watorewe kuyobora umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal yavuze ko imyubakire y’akajagari na ruswa ari bimwe mu by’ibanze agiye kurwanya.

Ikibazo cy’imyubakire y’akajagari ni kimwe mu byavugwaga cyane mu mujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi mushya Nyamurinda Pascal yavuze ko akajagari kagomba gucika mu mujyi hakabaho imyubakire igendeye ku gishushanyo mbonera ariko kandi ngo birasaba kumvikana ku mpande zose z’abo bireba.

Ati "Akajagari karahari icyo twifuza ni uko umujyi wahinduka ukagendera ku gishushanyo mbonera ariko si ikintu wavuga ngo cyarara gikemutse umunsi umwe, nabyo ni ibintu bisaba kuganirwaho byaba abaturage ubwabo, byaba inzego z’ibanze ari nyobozi ndetse n’abajyanama tuzabiganiraho kugira ngo turebe uko bishyirwa mu bikorwa bitagize umuntu n’umwe bibangamira mu buryo bwihuse."

Ruswa ni kimwe mu byashyizwe mu majwi bituma imyubakire y’akajagari muri uyu mujyi ikomeza kubaho.

Iyi ruswa umuyobozi mushya w’umujyi avuga ko atazayica igice kimwe ahubwo yiyemeje kuyica burundu.

Ati:”Ibya ruswa ngirango nk’uko nabivuze hari ukumenya ko mu buzima habamo icyiza n’ikibi . Nta guca ku ruhande umukara ni umukara umweru ni umweru , ruswa ni Torelence zeru. Niba hari abashingiraga kuri ruswa ibyo bakoraga sibyo ndakeka ko bitazongera ,ruswa niba ari cyo kibazo cyatumaga hari abubaka mu kajagari, ibyo tuzabirwanya ndabikwijeje tuzakora kuburyo ruswa icika mu bayitwazaga .”

Uyu muyobozi kandi yanavuze ku kibazo cy’abakora ubucurzi bw’akajagari bita ’abazunguzayi’ avuga ko nabyo atazabishyigikira ariko kandi ko bizakemurwa mu buryo butagize umuntu bubangamira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo