Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Nishimiye ko igiswahili cyashyizwe mu ndimi z’ubutegetsi mu Rwanda- Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Nishimiye ko igiswahili cyashyizwe mu ndimi z’ubutegetsi mu Rwanda- Perezida Kagame

Ubwo yatangizaga inama y’inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EALA), Perezida Kagame yatangaje ko ashimishijwe no kuba u Rwanda rwaremeje igiswahili nk’ururimi rukoreshwa mu butegetsi.

Kuva kuri uyu wa 06 Werurwe 2016, i Kigali hatangiye Inteko Rusange z’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) zizageza ku itariki 16 Werurwe 2016.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nteko rusange, Perezida Kagame yatangaje ko kuba u Rwanda rwaremeje igiswahili nk’ururimi rw’ubutegetsi ari intabwe izatuma abanyarwanda bashyikirana na bagenzi babo bo mu bindi bihugu byo muri EAC.

Yagize ati: “Nishimiye kuba u Rwanda rwaremeje igiswahili nk’ururimi rukoreshwa mu butegetsi nka kimwe mu by’ingenzi mu myanzuro ya EALA, iyi ni intambwe yiganwe ubushishozi izatuma abanyarwanda bashyikirana n’abavandimwe baba bo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba. Abanyarwanda benshi cyane barimo gukoresha igiswahili kandi uru rurimi rurimo gushyirwa mu mashuri nk’isomo”

Ku itariki 8 Gashyantare 2016 nibwo Abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’ Rwanda batoye Itegeko ryongera Igiswahili mu ndimi z’ubutegetsi (Official languages).

Abadepite bemeje iri tegeko nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ku mpamvu iri tegeko rikenewe. Icyo gihe yababwiye ko amasezerano ya EAC ategeka ko Igiswahili kigomba gukoreshwa mu bihugu binyamuryango bya EAC ndetse kikanakoreshwa nk’ururimi rw’ubutegetsi.

Mu gushimangira ko ashyigikiye ikoreshwa ry’ururimi rw’igiswahili, Perezida Kagame yanarukoresheje mu mbwirwaruhame yagejeje ku bitabiriye itangizwa ry’Inteko Rusange z’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) zatangiye kuri uyu wa mbere tariki 06 zikazageza kuwa 16 Werurwe 2016.


Daniel Fred Kidega uhagarariye EALA


Baririmbye indirimbo yubahiriza umuryango wa EAC

Ibindi Perezida Kagame yagarutseho:

Mu bindi Perezida Kagame yagarutseho atangiza iyi nama, yasabye abadepite ba EALA guhangana n’ikoreshwa ry’amasashi mu bihugu bigize uyu muryango kuko ari kimwe mu bibangamira ibidukikije bikanatuma hataboneka umwuka mwiza, yatanze urugero ku Rwanda avuga ko guca amashashi byagezweho kandi bigatanga umusaruro.

Ati: "Kugira ibihugu bifite umwuka mwiza, birengera ibidukikije, ni inshingano yacu kandi yihutirwa. Guhagarika ikoreshwa ry’amashashi twabigezeho mu Rwanda kandi byatanze umusaruro"

Yababwiye ko bakwiye gukomeza gukora ibishoboka byose mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kimwe n’ibindi bibazo birebana n’ubuzima bw’imyororokere.

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu rujya n’uruza rw’abantu n’itumanaho mu karere avuga ko ari intambwe ikomeye izazamura iterambere binyuze no mukoroshya ubucuruzi no kubaka ibikorwa remezo bihuriweho nk’imihanda n’amashanyarazi.

Yagarutse ku bijyanye n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, aho yavuze ko uyu muryango ukeneweho kugera ku nshingano zawo no kuzamura ijwi ry’umugabane wa Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: "Dukeneye umuryango ukora neza akazi kawo, Afurika ikeneye kuvuga rumwe, ikagira ijwi rimwe kandi ryubashwe mu ruhando mpuzamahanga"

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza