Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Niba hari n’abagore bakubita abagabo ubwo nabyo ni imico mibi- Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Niba hari n’abagore bakubita abagabo ubwo nabyo ni imico mibi- Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yongeye kwihaniza abagabo bakubita abagore avuga ko aribo ahubwo bakwiye gukubitwa ariko kandi avuga ko n’abagore bakubita abagabo batazemerwa.

Mu ijambo Perezida yagejeje ku bagore bari bitabiriye inama ya 3 y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, yavuze ko leta y’u Rwanda yamenye cyera ko iterambere ry’umugore ritashoboka umugabo atarigizemo uruhare.

Yavuze ko muri kamere ya muntu umugabo n’umugorere buzuzanya badahangana.

Ati :”Muri kamere isanzwe mu buzima busanzwe umugore n’umugabo ntabwo bahangana baruzuzanya, bakorera hamwe ni ibiremwa bimwe . Niyo mpamvu rero muri politike ya RPF kuva ku ntangiriro guteza abagore imbere bitavanyeho guteza abanyarwanda bose n’igihugu imbere bigomba kuva mu bwuzuzanye nta handi byaturuka.”

Perezida agaruka ku muco w’abagore b’abanyarwandakazi, yagiriye inama abagore babwira abakobwa bagiye kurongorwa ko bagomba kwihanganira ibibazo bazasangayo ko atari byo ngo kuko nta muntu ukwiye kwihanganira ikibi.

Ati :”Muzabyitondere abadamu bakuze mujye mugira inama nziza kuko hari inama zitari nziza babagira ariko nta mutima mubi uba urimo bo bibwira ko baba bakora neza ariko hakavanamo icyo guhindura ikintu ukakigira uko kitari bakagira inama umwana w’umukobwa ngo aho ugiye uzahura n’ibibazo, uwo muntu ugiye kugenda wamushyizemo ko agiye kugira ibibazo uramuhata ibibazo ,ndetse ukamugira inama ko akwiye kubyemera, oya ntukemere ibibazo, urabyemerera iki? Ndetse hakaba nabamubwira ati hari abagabo batameze neza bazanagukubita uzabyihanganire!”

Perezida Kagame yavuze ko ihohoterwa ariryo leta iri kurwanya bityo ko ntawe ukwiye kubwira umwana ngo agomba kubyihanganira.

Yavuze ko kandi abagabo bakubita abagore aribo bakwiye gukubitwa ahubwo.

Ati :”Ku ruhande rumwe ibyo nibyo turi kurwanya none urabwira umuntu ngo akwiye kubyihanganira, Nta kibi gikwiye kwihanganirwa, ikibi kirarwanywa kwihanganira gukubitwa oya ntabwo aribyo,…Abagabo bakubita abagore nibo bakwiriye gukubitwa ahubwo abagabo bataha basinze cyangwa ibyo baba biriwemo ibyo aribyo byose akaza yuka umugore inabi akubita, abo ngabo badashoboye gukubitirwa mu muryango leta ikwiriye kujya ibakubita.”

Perezida yavuze ko imiryango ikwiye gukemura ibyo bibazo bitiriwe bijya mu manza.

Perezida ariko yanavuze ko niba hari n’abagore bakubita abagabo nabyo ari imico mibi

Ati :” niba hari n’abagore bakubita abagabo ubwo nabyo ni imico mibi nabyo ibyo tuzabirekera abagore muhane abagore bagenzi banyu . Ariko ntabwo ari imico y’ikinyarwanda, ntabwo nyizi muri bikeya nzi by’imico y’ikinyarwanda niba binarimo ntabwo bikwiye kwemerwa.”


Perezida Kagame asuhuza abagore bari bitabiriye iyi nama

IBITEKEREZO

  • castro Yanditse:

    good

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza