Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Ngoma: Ikamyo yahitanye umumotari n’uwo yari ahetse umushoferi ngo yarari kuri telefoni

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Ngoma: Ikamyo yahitanye umumotari n’uwo yari ahetse umushoferi ngo yarari kuri telefoni

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ahagana mu ma saa kumi n’igice, ikamyo ikora mu muhanda ujya i Kirehe yagonze umumotari n’uwo yari ahetse bahita bitaba Imana.

Impanuka yabereye ahazwi nko mu Irebezo urenze mu rya Gasakara mu karere ka Ngoma , ubwo umumotari (Munyehirwe Bonavanture) n’uwo yari ahetse bari hagati y’ikamyo itwara peteroli na Essance n’igikamyo kiri mu mirimo yo kubaka umuhanda ujya i Kirehe.

Umuyobozi wa RIB mu karere ka Ngoma yabwiye Makuruki ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi kuko ngo abayibonye iba bavuze ko nyuma yo kugonga umushoferi atahise abimenya yakomeje akabanyura hejuru ngo kuko yari kuri telefoni n’ubwo we abihakana.

Uyu muyobozi wa RIB yagize ati, “Impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi w’iyi kamyo ngo kuko uyu mumotari yagabanyije umuvuduko kuko ikamyo itwara peteroli yari imuri imbere yari igiye guhagarara ariko igikamyo gikora mu muhanda kikaza kikamwurira n’uwo yari ahetse bagahita bahasiga ubuzima.”

Yakomeje avuga ko aba bitabye Imana bahise bajyanwa mu bitaro bya kibungo kugira ngo basuzumwe.

Uyu mushoferi aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica utabifite muri gahunda ahubwo ari ukubera uburangare yahanwa n’ingingo y’157 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko iki cyaha uwagikoze ahanishwa igifungo hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri akanatanga ihazabu hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 2 cyangwa kimwe muri ibi bihano.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza