Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Ngirente yarahiriye inshingano za Minisitiri w’Intebe, Murekezi ashimirwa ubwitange bwamuranze

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Ngirente yarahiriye inshingano za Minisitiri w’Intebe, Murekezi ashimirwa ubwitange bwamuranze

Dr Ngirente Edouard wahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’intebe yarahiriye imbere y’abagize inteko ishinaga amategeko na Perezida wa Repubulika ndetse n’abandi bagize Guverinoma ko atazatatira.

Dr Ngirente arahiriye inshingano nshya nyuma y’amasaha make amaze kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 30 Kanama 2017.

Mu ndahiro, Dr Ngirente yagize ati: “Jyewe, Ngirente Edouard ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro, ko ntazahemukira Repubulika y‟u Rwanda ; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n‟andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n`ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw‟Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”.

Perezida Kagame wakiriye iyi Ndahiro yashimiye Dr Ngirente kuba yemeye gukora izi nshingano yahawe ndetse ashimangira ko afite ubwenge n’ubushobozi byo kuyobora u Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati: "Ndagirango mbanze nshimire Edouard Ngirente kuba yemeye gukorera igihugu cye muri uyu mwanya, kuba Minisitiri w’intebe akazayobora na Guverinoma, Nabonye umwanya wo kuganira na we mbere yuko ibi byose biba ariko nyuma yo kwemera gukora iyo mirimo twumvikanye yuko iyo mirimo iremereye ariko nta nubwo ikwiye gukangana, ...nasanze yiteguye abyumva, ubwo igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa.,...Ndizera ko afite imbaraga, ubushake, ubwenge n’ubumenyi bihagije kugirango ibimutezweho abigereho kandi twese dushobore kubigeraho. "

Perezida Kagame yavuze ko muri iyi mirimo mishya Ngirente agiyemo hari abo bazafatanya nkuko bisanzwe.

Perezida Kagame kandi yashimiye Minisitiri w’intebe ucyuye igihe Anastase Murekezi kuba yarakoze inshingano ze neza.

Ati: "Ndagirango mbonereho n’umwanya wo gushimira uwari Minisitiri w"intebe Murekezi, yakoze byinshi byiza kandi bifite icyo byafashije twese kugirango tube twarageze ku nshingano muri icyo gihe cye yari ayoboye nka Minisitiri w’Intebe nagirango mbonereho umwanya mushimire na we."

Perezida Kagame yavuze ko ubwo bwitange bwaranze Murekezi azabukoresha mu yindi mirimo itari iyo kuba Minisitiri w’Intebe. Ati: "Hari imirimo myinshi dutezweho twese, iyo udakora umurimo umwe ushobora gukora uwundi, Ndibwira ko Murekezi ubushake bwe, ubwitange bwe, n’ibyo yakoze bitari imfabusa ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo bitari ibyo kuba Minisitiri w’intebe gusa, Ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere."

Nyuma yuko Dr Ngirente amaze kurahirira imirimo mishya, agomba gufatanya na Perezida wa Repubulika gushyiraho abandi bagize Guverinoma ndetse Perezida Kagame yavuze uyu mugoroba bari burare babatangaje.


Abayobozi bakuru barimo Perezida Kagame, Perezida wa Sena Makuza, Perezida w’umutwe w’abadepite Mukabarisa na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Rugege bakiriye indahiro ya Ngirente.


Perezida Kagame yashimiye Ngirente kuba yemeye gukorera igihugu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza