Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Ngirente Edouard ni we wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Ngirente Edouard ni we wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byashyize hanze itangazo rivuga ko Ngirente Edouard ari we Minisitiri w’intebe w’u Rwanda mushya.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo 116, none kuwa 30 Kanama 2017 ari bwo yashyize Ngirente Edouard ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Dr.NGIRENTE Edouard, ni inzobere mu bijyanye n’ubukungu kuko yabaye umujyanama mu by’ubukungu muri MINECOFIN kugeza kuwa 30 Werurwe 2011, aho yahagaritswe ku kazi n’inama y’Abaminisitiri mu gihe kitazwi.

Dr Ngirente kandi yakoraga nk’Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi (Senior Advisor To Executive Director of World Bank).

Uyu muyobozi mushya biteganyijwe ko aza guhita arahirira imirimo mishya yashinzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017.

Itangazo rya Perezidansi ya repubulika y’u Rwanda

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    Turabishimye

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza