Nyuma y’igitutu, NEC yaretse ibyo kugenzura imbuga nkoranyambaga mu matora ya Perezida

Charls Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komiisyo y’amatora

Komisiyo y’Amatora mu Rwanda (NEC) nyuma yo kunengwa n’inzego n’abantu batandukanye ku cyemezo cyo kugenzura ubutumwa abiyamamariza kuyobora u Rwanda banyuza ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuba yafunga izo mbuga, yafashe umwanzuro wo kwisubiraho ikura mu mabwiriza yayo ingingo zivuga ku kugenzura ubwo butumwa.

Ingingo yo kugenzura imikorere n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga z’abiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka yagiye inengwa n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta ndetse, amashyaka n’abantu ku giti cyabo.

Aya mabwiriza bahinduye yari atarasohoka mu igazeti ya Leta, bivuze ko byari byanatangajwe mbere yo kwemezwa.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ari na we Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ari mu banenze iki cyemezo avuga kiniga ubwisanzure n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Ikigo ngenzuramikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu (RURA) akamaro nacyo cyasohoye itangazo kuri uyu wa 31 Gicurasi rivuga ko NEC nta burenganzira ifite bwo kugenzura imikorere y’imbuga nkoranyambaga bityo ko ingingo yo kugenzura ubutumwa bw’abiyamamaza bitari mu nshingano z’iyi komisiyo.

Nyuma yo kumva ibyo inzego n’abantu batandukanye banenga iyi komisiyo yatangaje ko yakuye ingingo zose zijyanye no kugenzura imikorere y’imbuga nkoranyambaga mu mabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika.

Yavuze ko ishinzwe gutegura amatora akagenda neza mu mucyo no mu bwisanzure bityo ngo igomba gukora ibintu byose hashingiwe kubyo abanyarwanda bifuza.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri izi mpunduka bashize mu mabwiriza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza yagize.

Ati: "ibyo byo kuzana ubutumwa cyangwa urubuga nkoranyambaga umuntu agiye gukoresha tukabanza tukabireba nka komisiyo y’amatora nkuko byari birimo (mu mabwiriza) ibyo byose byavuyemo”

“Hagiyemo gusa ihame ry’uko abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakandida mu gihe cyo kwiyamamaza bafite uburenganzira bwo gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose harimo n’ubwo gukoresha imbuga nkoranyambaga, iryo ni ihame, babifitiye uburenganzira.”

Yavuze ko abakandida ku mwanya wa Perezida ubundi baba ari Abantu basobanukiwe amategeko n’amabwiriza, akumva ko nta mpamvu bafite yo kugira impungenge ku byo bazatangaza ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Yavuze ko niharamuka hagize umuntu uteshuka kuri ayo mategeko n’amabwiriza bazamukebura ariko ngo nihagira urengera amategeko asanzwe ahari agenga imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga azakora akazi kayo ndetse yongeraho ko hari inzego zibishinzwe zizabigenzura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo