Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Mwenedata Gilbert na we azahatanira kuba Perezida w’u Rwanda uyu mwaka

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Mwenedata Gilbert na we azahatanira kuba Perezida w’u Rwanda uyu mwaka

Mwenedata Gilbert yiyongereye ku mubare w’abakandida bashaka guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Mu butumwa yanyujij ku mbuga nkoranyambaga, Mwenedata wagaragaye ahatana mu matora y’abadepite mu mwaka wa 2013 yongeye gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda.

Uyu yari umwe mu bakandida depite bane bigenga bahataniraga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora y’Abadepite yo mu mwaka wa 2013 nubwo atabonye amajwi abimwemerera, icyo gihe yagize amajwi 0,4 %;.

Mwenedata aje yiyongera kuri Mpayimana Philippe na Shima Diane Rwigara batangije ibikorwa byabo byo gushaka ibyangombwa bibahesha gushaka abantu 600 babashyigikiye kugira ngo kandidatire zabo zemerwe nk’abakandida bigenga.

Komisiyo y’igihugu y’amatora iteganya ko umuntu agomba gutangira gushaka abantu bamusinyira hasigaye iminsi 30 ngo igikorwa cyo gutanga kandidatire gitangire.

Iyi komisiyo ivuga ko gutanga kandidatire z’abashaka guhatanira umwanya wa Perezida mu matora y’uyu mwaka bizatangira ku itariki 12 Kamena 2017 birangire ku wa 23 Kamena.

Bivuze ko gahunda z’abakandida bigenga zo gushaka ababasinyira zemerewe gutangira kuva tariki 13 Gicurasi 2017 ukurikije icyo itegeko riteganya.

Mwenedata nawe kuri ubu akaba ngo agiye gutangira gushaka ibi byangombwa agatangira kujya gushaka abantu bamusinyira ubundi agatanga kandidatire ye.

IBITEKEREZO

  • emmanuel Yanditse:

    Gilbert Mwenedata, usanzwe warasaze gusa ikibabaje ni uko wasaze utazi imisozi

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza