Abaminisitiri batatu nibo batarasimbuzwa muri Guverinoma yiswe ’ikipe itsinda’ yo mu 2010

4

Muri Kanama 2010 nibwo Perezida Paul Kagame yatorewe kongera kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri. Yarahiye tariki ya 06 Nzeli 2010.

Ubwo yarahiraga yavuze ko benshi mu bagize Guverinoma bazayigumamo kuko ntawe uhindura ikipe itsinda.

Iyi Guverinoma ikaba yaratangiranye na Gahunda ya Guverinoma ishingiye ku mirongo migari yatanzwe na Perezida Paul Kagame, igihe yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri mu mwaka wa 2010.

Gahunda ya Guverinoma yubakiye ku nkingi enye arizo: Imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza.

Kuri ubu iyi Gahunda imaze imyaka itandatu ndetse hagezweho byinshi.Gusa iyo usubije amaso inyuma ubona Guverinoma yari yahawe kuyishyira mu bikorwa yaragiye ihinduka kubw’impamvu nyinshi zirimo guhagarikwa, guhindurirwa imirimo, kujya mu za bukuru n’ibindi.

Twisunze Itegeko Nshinga, mu ngingo ya 116, Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w‟Intebe.

Perezida Kagame na Makuza banze guhindura ikipe itsinda

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuze ko atazahindura ikipe itsinda, Minisitiri w’Intebe wari wongeye kugirirwa icyizere Bernard Makuza yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere, nyuma yaho guverinoma nshya nayo yari yongeye kurahirira manda nshya.

Bernard Makuza wabaye Kapiteni w’ikipe itsinda

Minisitiri w’ intebe Bernard MAKUZA yashyizeho Guverinoma nshya tariki 14 Nzeli 2010, igizwe n’ abaminisitiri 22 n’ abanyamabanga ba Leta batatu aribo,

1. Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu amajyambere rusange n’ imibereho myiza y’ abaturage: James MUSONI

2. Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi:Dr agnès KARIBATA

3. Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa ya Leta:Tharcisse KARUGARAMA

4. Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga : Louise MUSHIKIWABO

5. Minisitiri w’ ubuzima :Dr Richard SEZIBERA

6. Minisitiri w’ umutekano mu gihugu:Sheikh MUSA Fazili Harelimana

7. Minisitiri w’ ibihugu by’ umuryango w’Afurika y’iburasirazuba:Monique MUKARURIZA

8. Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango:Dr Jeanne d’ Arc MUJAWAMALIYA

9. Minisitiri wa ICT no gusakaza ubumenyi:Dr Ignace GATARE

10. Minisitiri ushinzwe imirimo y’ abaminisitiri: Protais MUSONI

11. Minisitiri w’ibikorwa remezo:Vincent KAREGA

12.Minisitiri w’amashyamba na Mine:Christophe BAZIVAMO

13.Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi: Marcel GATSINZI

14.Minisitiri w’Imali n’ igenamigambi:John RWANGOMBWA

15.Minisitiri w’Ingabo:General James KABAREBE

16.Minisitiri w’Urubyiruko :Protais MITARI

17.Minisitiri w’umuco na sport:Joseph HABINEZA

18.Minisitiri muri Perezidansi ya repubulika:Solina NYIRAHABIMANA

19.Minisitiri w’Uburezi:Charles MULIGANDE

20.Minisitiri w’abakozi n’ umurimo :Anastase MUREKEZI

21.Minisitiri w’ubucuruzi n’ inganda;Monique NSANZABAGANWA

Makuza yarasimbuwe 2011,Guverinoma iravugururwa

Ku wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2011 nibwo Minisitiri w’Intebe mushya Pierre Damien Habumuremyi yarahiriye kuyobora Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’umunsi umwe gusa ashyizwe kuri uwo mwanya.

Habumuremyi arahirira kuba Minisitiri w’Intebe

Akimara kurahirira, yahise atangariza Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose amazina y’abagize guverinoma agiye kuyobora.

Muri izi mpinduka Stanslas Kamanzi yagizwe Minisitre w’Umutungo Kamere maze Christophe BAZIVAMO asohokamo.Dr Sezibera yavuye muri Minisante, asimburwa Dr Agnes Binagwaho, naho Inyumba Aloysia asimbura Dr Jeanne d’ Arc MUJAWAMALIYA muri MIGEPROF.Minisitiri muri Perezidansi ya repubulika yabaye Venatia Tugireyezu asimbuye Solina Nyirahabimana naho Francois Kanimba asimbura Monique Nsanzabaganwa muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda.

2013 nabwo Guverinoma yaravuguruwe

Minisitiri w’’Umuco na Siporo, MITALI Protais yahise asimbura Joseph HABINEZA, maze Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ,Prof LWAKABAMBA Silas asimbura Vincent Albert Nsengiyumva muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, naho Amb. Gatete Claver yasimbuye Minisitiri w’Imari n’ Igenamigambi , John RWANGOMBWA usigaye uyobora muri BNR.

Mu Ukuboza Inyumba Aloysia wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yitabye Imana mu buryo butunguranye.Yaje gusimbuzwa Oda Gasinzigwa mu mwaka wa 2013, naho Seraphine Mukantabana asimbura Gen Gatsinzi Marcel muri Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi.

Dr Murekezi yaje gukorera mu ngata Dr Habumuremyi

Muri Kanama 2014, Anastase Murekezi yaje asimbura Dr Pierre Damien Habumuremyi wari uri kuri uwo mwanya kuva kuwa 7 Ukwakira 2011. Anastase Murekezi akaba yari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo kuva muri Werurwe 2008 nawe yaje azanye impinduka zitandukanye.

- Ambasaderi Rugwabiza Valentine wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, yagizwe Minisitiri w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba asimbuye Jaqueline Muhongayire kuri ubu usigaye ari muri Sena y’u Rwanda.

- Habineza Joseph wari Ambasaderi muri Nigeria yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo (mbere y’uko ahagararira u Rwanda muri iki gihugu, yari ayoboye iyi minisiteri) gusa ntiyatinzemo kuko kuwa 24 Gashyantare 2015 Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya, Uwacu Julienne, wahoze ari umudepite.)

- Francis Kaboneka wari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye James Musoni kuri ubu usigaye Minisitiri w’Ibikorwa remezo.

. Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo asimbuye Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.

. Mukeshimana Geraldine yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr Kalibata Matilda Agnes kuri ubu usigaye ari umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ikigo muri Kaminuza y’u Rwanda.

. Prof Silas Lwakabamba wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo yagizwe Minisitiri w’Uburezi ariko nawe akaba yaraje gusimburwa na Dr Papias Musafiri mu mwaka wa 2015 wahoze ayobora ishuri rya (CBE) . Kuri ubu Lwakabamba ayobora Kaminuza yahoze ari INATEK.

- Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe Minisitiri y’Umutungo Kamere asimbuye Stanslas Kamanzi usigaye ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.


Minisitiri Gen James Kabarebe (ibumoso) Joseph Habineza na Gasinzigwa
Uko Guverinoma ya Murekezi yatangiye

Binagwaho Agnes muri Minisiteri y’Ubuzima

Biruta Vicent muri MINIRENA

Busigye Johnston muri Minisiteri y’Ubutabera

Oda Gasinzigwa – MIJEPROF

Gatete Claver muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

Habineza Joseph muri Minisiteri ya Siporo n’umuco

Musa Fazil Harerimana – Muri Minisiteri y’Umutekano

Kabarebe James muri Minisiteri y’Ingabo

Kaboneka Francis muri MINALOC

Kanimba Francois muri MINICOM

Silas Lwakabamba muri MINEDUC

Mukantabana Seraphine muri MIDIMAR

Mukeshimana Gerardine muri MINAGRI

Louise Mushikiwabo muri MINAFET

MUSONI James muri MININFRA

Nsengimana Jean Philbert muri MYICT

Rugwabiza Valentine muri MINEAC

Tugireyezu Venancie muri Minisitiri muri Perezidansi

Uwizeye Judith muri MIFOTRA

Stella Ford Mugabo, Minisitiri w’imirimo y’inama y’abaminisitiri

Gatare Francis Umuyobozi mukuru wa RDB nawe agaragara mu bagize Guverinoma.

Muri iyi Guverinoma ikaba yaraje gusohokamo mu buryo butunguranye,Agnes Binagwaho(MINISANTE), Oda Gasinzigwa(MIGEPROF),Habineza Joseph(Minispoc),Silas Lwakabamba(MINEDUC) basimbujwe n’abariho kugera ubu.

Guverinoma ya Murekezi ikimara kurahira

Impinduka zagiye ziza zikavugwaho byinshi

- Kuwa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2013, Johnston Busingye yasimbuye Tharcisse Karugarama ku mwanya wa Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta bivugwaho byinshi, bamwe bavuga ko yaba atari ashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa, icyakora yaje kubihakana avuga ko ibyo ntabyo yigeze avuga.

- Kuwa kabiri tariki 24 Gashyantare 2015, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yasimbuje Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza, amusimbuza UWACU Julienne.Havuzwe byinshi ariko cyane cyane havugwa kuba yarazize irushanwa rya Nyampinga 2015, nubwo nta gihamya ihari.

Nyuma y’amezi make, Joseph Habineza yasimbuwe muri Guverinoma

- Kuwa 18 Werurwe 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ari we Dr Gashumba Diane wasimbuye Oda Gasinzigwa nabyo bitungura benshi.Hari abavuze ko Gasinzigwa yaba azize ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyari kimaze kuba agatereranzamba mu gihugu.

- Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase ryo kuwa 11 Nyakanga 2016 ryavugaga ko Binagwaho Agnes wari Minisitiri w’Ubuzima yakuwe kuri uwo mwanya nawe yavuzweho byinshi, cyane cyane urusobe rw’ibibazo bivugwa muri Minisiteri y’ubuzima birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta ndetse n’ibikoresho bidafite ubuziranenge nk’inzitiramibu.

Muri Guverinoma yagiyeho muri 2010 haragaragaramo Abaminisitiri batatu bakiri mu myanya barimo icyo gihe aribo:

• Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga : Louise MUSHIKIWABO

• . Minisitiri w’ umutekano mu gihugu:Sheikh MUSA Fazili Harelimana

• . Minisitiri w’Ingabo: James Kabarebe

Muri iyi Guverinoma kandi haragaragaramo Abaminisitiri babiri bahinduriwe imyanya ariko bakiri muri Guverinoma aribo:

Uwahoze ari Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu n’ imibereho myiza y’ abaturage, James MUSONI, ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’ umulimo , Anastase Murekezi wabaye Minisitiri w’Intebe kuri ubu.

Mu bakiri mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye za Leta na Politiki harimo Monique MUKARURIZA, Dr Jeanne d’ Arc MUJAWAMALIYA, Dr Ignace GATARE, John RWANGOMBWA, Protais MUSONI, Charles MULIGANDE, Vincent KAREGA.

Naho kandi hari n’abatakigaragara muri Politiki no mu kazi ka Leta barimo Jenerali Marcel Gatsinzi uri muza bukuru, Protais Mitali uri mu buhungiro , Joseph Habineza ndetse na Tharcisse Karugarama badafite akandi kazi ka Leta.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo