Perezida Museveni yasuye umubyeyi wa Fred Gisa Rwigema

12

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ari kumwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Charles Kabonero mu gitondo cyo kucyumweru taliki ya 17 Nyakanga 2016, yasuye umuryango wa nyakwigendera Fred Gisa Rwigema utuye mu mu mujyi wa Kigali.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Dailynews cyo muri Uganda aravuga ko Perezida Museveni n’abo yari ayoboye bitabiriye inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, basuye umubyeyi wa Nyakwigendera Fred Rwigema.

Nyakwigendera Rwigema yibukirwa ahanini ko ari mubafashije Perezida Museveni kujya ku butegetsi Kuko mu mwaka wa 1976 yifatanije n’umutwe w’inyeshyamba witwaga Front for National Salvation (FRONASA) wari warashinzwe na Museveni ubwe afatanyiije n’umuvandimwe we Salimu Saleh.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, Rwigema yagiye mu gihugu cya Mozambique kwifatanya n’undi mutwe w’inyeshyamba wa FRELIMO waharaniraga ubwigenge bw’iki gihugu cyari gikoronijwe na Portugal.

Mu mwaka wa 1979 na none yongeye gufatanya n’ingabo za Tanzania mugufasha ishyaka UNLA kwirukana ku butegetsi Idi Amin wari uyoboye Uganda baza no kubigeraho mu mwaka wa 1979.

Nyuma y’aho gato Rwigema yasubiye gufatanya n’ishyaka rya Museveni NRA batangiza intambara yo gukura k’ubutegtsi Dr. Apolo Milton Obote wa Uganda baza no kubigeraho mu mwaka wa 1986 Museveni afata ubutegetsi ndetse icyo gihe Rwigema aba Minisitiri w’ingabo wungirirje muri Uganda.

Nyuma yaho Fred Gisa Rwigema yagize uruhare rukomeye mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 aza kwicwa ku ikubitiro atarusoje.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.Rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 12

  1. Even though president museveni is in uganda but late Rwigema was areal half brother by blood,

    Thank you president kaguta to visite your half mummy long live Uganda , long live our belove
    d His excellence museveni kaguta yoweri

  2. Even though president museveni is in uganda but late Rwigema was areal half brother by blood,

    Thank you president kaguta to visite your half mummy long live Uganda , long live our belove
    d His excellence museveni kaguta yoweri

  3. museveni yakoze igikorwa kiza cyane imana izakimuhembere nigacye twibuka abo twabanye neza iyo tumaze kuhira icyo tugeraho

  4. Nubwo fred rwigyema yatabarutse nkanjye birashimishije kumva prezida museveni asura uyu mubyeyi bibe isomo kubayobozi bacu ko badakwiye kwirengagiza uyu muryango ese bibaye ibitangaza rwigyema akazuka yasanga nyina ameze nabi harya ubwo rwigyema yakwishima?

  5. Kuzirikana nibyingezi kimwe nokwibuka uyumugabo yoweri nintwari ikomeye cyane iki nigikorwa cyindashyikirwa

  6. Thank you president Kaguta Museveni for get friend and visit his parent I appericiate you.

  7. 1 | 2

Tanga Igitekerezo