Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Musanze: Abakirisito bafatanye mu mashati na Pasitoro, aba DASSO barakubitwa

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Musanze: Abakirisito bafatanye mu mashati  na Pasitoro, aba DASSO  barakubitwa
  • Abapasitoro imyenda bayibaciriyeho
  • Ba Dasso batabaye barakubiswe
  • Abakiristo banze pasiteri mushya, amaturo bayashyira uwahavuye

Abakirisito bo mu itorero rya AEBR, mu murenge wa Muko , akagari ka Cyogo i Musanze, bateje imvururu zaturutse ku kwanga umupasitoro mushya bahawe baramwirukana ndetse abatamushyigikiye barwana na we,aba DASSO bari batabaye barabakubita.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 03 Kamena 2017, ubwo Pasitoro mukuru w’iri torero w’itorero AEBR (Association des Eglises Baptiste au Rwanda) yari yaje kureba uko ubuzima bw’itorero buhagaze nyuma yo kuboherereza umupasitoro mushya maze abakirisitu bagaragariza Pasitoro mukuru ko badashaka pasitoro mushya bahawe ahubwo ko bashaka uwahavuye.

Abadashyigikiye uyu mupasitoro mushya bashyamiranye na we maze abamushyigikiye na bo bahangana n’abatamushaka maze imirwano itangira ubwo baterana igipfunsi kugeza ubwo Pasitoro bamuciriyeho amashati ndetse n’aba DASSO baje guhosha izo mvururu barabarwanya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Niyibizi Aloys aganira na MAKURUKI kuri iki kibazo yatubwiye ko koko izi mvururu zabaye ndetse habaho gufatana mu mashati hagati y’abakirisitu na Pasitoro mushya bari bazaniwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero.

Yatubwiye ko nyuma yo gusesengura iby’izi mvururu basanze abadiyakoni batatu ari bo bayitangije ndetse ubu ngo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza

Yagize ati: “Ejo umupasitoro ubakuriye nibwo yahaje ampamagara ambwira ko hari gushaka kuba imvururu, aza kumpamagara ambwira ko abakirisitu babagose kandi bashaka kubakubita, habayemo imvururu no kurwana ubu abapasitoro bagiye gutanga ikirego kuri polisi, amashati bayaciye. Hari abari bashyigikiye umupasitoro mushya hakaba n’abari bashyigikiye uwo wagiye, byari ibice bibiri bihanganye, habayeho no gufatana mu mashati nuko twari twoherejeyo inzego z’umutekano zikabakiza zikabazana. Mu rwego rwo kurinda umutekano wabo ubu ba nyirabayazana bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.”

Umuyobozi w’akagali ka Cyogo, Ngayubwiko Jean Marie Vianney yabwiye Radio Rwanda ko ba Dasso batabaye bakubiswe n’abo baturage batashakaga pasitoro mushya.Ngo hari umwe wanakubiswe acirwaho imyenda.

Pasitoro Bahati Daniel wahayoboraga niwe nyirabayazana, ngo yari yarahagize nk’akarima ke

Imvano y’ibi byose ngo ni Pasitoro Bahati Daniel wari usanzwe ayobora iri torero kuko ngo n’ubundi kuva mu kwezi kwa Mata yari yaranze kuhava bakimubwira ko bagiye kumwimurira ahandi. Nyuma ngo yagiye aganiriza abakirisitu akababwira ko badakwiye kwemera undi mupasitoro mushya bazazana, abumvisha ko bagomba kumwanga ku ngufu.

Gitifu ati: “Ni ukuvuga ngo hari umupasitoro wari uhasanzwe witwa Bahati Daniel yari amaze igihe ari we uhayobora ariko kuwa 19 Mata Pasitoro mukuru aza kumubwira ko bagiye kumuhindura ntiyabyakira, nyuma baza kutubwira ko yemeye kugenda”

Nubwo nyuma Pasitoro Bahati yemeye ko bamwimura, ngo yatangiye gucengeza mu bakirisitu imyumvire yo kwanga umupasitoro mushya bazabazanira bakavuga ko nta wundi bashaka uretse Bahati maze abadiyakoni babyumva mbere na bo babicengeza mu bakirisitu bamwe bituma birema mo ibice bibiri.

Kugeza ubu ngo ibisanzwe bigenerwa umupasitoro baracyabigemura kwa Pasitoro wabo wa mbere kuko uwo bahawe mushya batamufata nka pasitoro ndetse kugeza ubu bamusubijeyo. Gitifu yavuze ko nubwo Bahati yagiye, nubundi ngo “ari kuhayobora adahari kuko abamushaka nibo benshi, urumva ko ari we urimo guteza ikibazo.”

Gitifu Aloys yatubwiye ko ikintu gituma abakirisitu badashaka ko agenda, ngo yari yarahahinduye nk’akarima ke.

Ati: “Ni bya bindi byo kuba ahantu yarahahinduye nk’akarima ke kubera ko yari ahamaze igihe kandi yaranahatinze,…. yumvaga adashaka kuhava, akababwira ngo mutatuma bampindura, ni nkaho mbese yashatse kuhagira akarima ke, kwa kundi umuntu atinda ahantu ibintu akabigira nkaho ari ibye.”

IBITEKEREZO

  • ndayambaje Yanditse:

    bahatiniwetwemera azagaruke

  • ndayambaje Yanditse:

    bahatiniwetwemera azagaruke

  • ISIRABAHENDA FIDEL Yanditse:

    Ibya AEBR turabizi barapfa imitungo.

  • karabaye Yanditse:

    uwo Bahati akwiye amahugurwa akamenya pastoral icyo aricyo
    naho abobadiyakoni ni babarekure

  • ntakirutimanaemmanuel Yanditse:

    iyinisataniyateyemwisinukuri

  • ntakirutimanaemmanuel Yanditse:

    iyinisataniyateyemwisinukuri

  • IRADUKUND ISIDORE Yanditse:

    ABA SI ABAKRISITO NTA MWUKA BAFITA,NIBAKURE ISOMO KURI PENTECOTE YIBURUNDI , PENTECOST YIBURUND IRUMWO UMWUKA UKWIYE UWUMVA ATAR KUMURONGO WENYENE ARISOHOR NTATER AKAJAGARI

  • IRADUKUND ISIDORE Yanditse:

    ABA SI ABAKRISITO NTA MWUKA BAFITA,NIBAKURE ISOMO KURI PENTECOTE YIBURUNDI , PENTECOST YIBURUND IRUMWO UMWUKA UKWIYE UWUMVA ATAR KUMURONGO WENYENE ARISOHOR NTATER AKAJAGARI

  • alfa Yanditse:

    Harya bo ntibasezerana kumvira? Bahati ni umunyamakosa kbs. Ni aho Catholic ibasigira rero. Musenyeri akohereza gushinga paruwasi nshya ukajyayo. Wamara kuyishyira ku Murongo akagutuma ahandi. Ni uko bimeze wakanga se? Oya keretse iyo ushaka kwituma kandi pastor Mpyisi yarabivuze ngo nta wituma.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza