Muri FPR twiyita umuryango, utwise ishyaka uraba urengereye: Senateri Tito

Umunyamuryango ukomeye mu mutwe wa Politiki uri ku butegetsi mu Rwanda uzwi nk’Umuryango FPR-INKOTANYI avuga ko abantu bakwiriye kubita ‘umuryango’ nkuko biyise aho kubita ‘ishyaka’ ngo nk’uko utafata Tito ngo umwite Yozefu.

Ni mu kiganiro ku bijyanye na Demukarasi cyatambutse kuri Flash FM mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nzeli 2016 kuri uyu munsi wahariwe Demokarasi ku isi, Senateri Tito Rutaremara, yavuze ko muri RPF biyita umuryango ndetse niko yashyizweho bityo abantu bakaba batagomba kuyita ishyaka kandi nta n’ufite uburenganzira bwo guhindura iryo zina.

Yagize ati “Ubundi iyo mutubwiye gutyo muba mubyishe […],niba nariswe Tito ntabwo uza kunshyiriraho ikindi kintu, nta nubwo uza kumbaza ngo kuki wabikoze gutyo ngo ndabikwatse. Twebwe twiyise umuryango turabasaba ko ariko muzajya mutwita, n’impamvu nimuzishaka tuzazibaha ariko ubwo niko twiyise, niba ababyeyi banjye baranyise Tito ntiwaza ngo ndarikwambuye nkwise Yozefu”.

Muri iki kiganiro kandi cyamuhuje na Claude Ntezimana, Umunyamabanga mukuru wa Democratic Green Party bagarutse ku buryo Abanyapolitiki bakwiye kwitwara ku bijyanye n’ubwisanzure mu kuvuga, bakirinda kuvuga ibikomeretsa abaturage cyangwa ibyatuma basubira mu bihe bibi bavuyemo.

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko muri iki gihe abantu bakwiye kubaka sosiyeti iri ku murongo mwiza kuko imyaka 20 ikiri mike ndetse benshi bagifite ibikomere, bityo mbere yo kuvuga abantu bakaba bakwiye kwigengesera.

Yagize ati “Nonese yaza akabivuga wamubaza ati yanyereye aravuga? nicyo gituma tugomba kubireba. Ntawe ukubujije kuvuga ariko vuga ibyubaka wivuga ibisenya kuko Sosiyeti yacu turimo turayubaka, wenda mu myaka 50 Sosiyeti izaba yariyubatse, wenda icyo gihe hagize unyerera uko kunyerera kukumvwa, ubwose ubivuze utyo abarimo bafite ibikomere bagahaguruka bati wumvise ibyo wa wundi yavuze? niyo mpamvu muri iki gihe umuntu akwiye ibyo yatekereje neza.”

Tito Rutaremara avuga ko abantu bo hanze bavuga ibisenya baba bakorera inyungu z’ibihugu byabo aho avuga ko iyo miryango mpuzamahanga ikorera mu nyungu zayo, ikaza gushaka gusenya iby’ahandi kandi ntihagire uyibibaza.

Yagize ati “Uburenganzira bwo kujyaho ukavuga ngo abantu nibice ababo, baba bafite izindi Politiki…ko umuntu w’iwabo avuga ngo nzajya gushaka umuperezida w’ahantu nkaha mukubite inshyi muzane muri gereza se, ko ntarumva bamwataka ko yavuze nabi? ndavuga mu bindi bihugu aho baturuka, kuki baza gutunga agatoki hano bazi ko tukiyubaka tuvuye ahantu habi”.

Ntezimana wo muri Green Party we avuga ko abanyapolitiki basobanukiwe ibijyanye n’amacakubiri bityo ntawuba akwiye kuba akiyagenderaho.Gusa avuga ko nugize ibyo anenga wese adakwiye gukurikiranwaho amacakubiri.Ikindi kandi ngo yemera ko ubwisanzure bitavuze kurengera.

Yagize ati “Ntabwo dushyigikiye abanyerera,ariko niyo umuntu anyereye ntabwo aba abishaka.Kugirango igihugu gishobore kwiyubaka no gutera imbere nuko habaho uburyo bwiza abantu bagenda ntihabeho no kunyerera. Ntabwo dushyigikiye ko umuntu yavuga ibyo yishakiye nk’ibigarura abantu mu macakubiri ariko abavuga ko batisanzuye ku bijyanye na Demukarasi ntabwo ariko babazwa iby’amacakubiri. Abanyarwanda twese twarabisobanukiwe turabizi ko atari byiza, twabahamagarira kubireka kuko ntaho bizabageza.”

Amategeko-remezo y’ umuryango fpr- inkotanyi avuga ko icyo umuryango FPR INKOTANYI ugamije Umuryango FPR-INKOTANYI ugamije kuvana umunyarwanda wese ku ngoyi y’ubujiji, ubukene, amacakubiri n’ubutegetsi bwi’igitugu ngo yishyire yizane mu bumwe, demokarasi n’amajyambere.

Imvugo ishyaka nayo ishobora kuba itagikoreshwa cyane kuko n’itegeko rigenga Abanyapolitiki rigaragaramo ijambo ‘imitwe ya Politiki’ aho kugaragaramo ishyaka.

Mu bisobanuro by’amagambo,umutwe wa politiki n’ihuriro ry’abenegihugu bahujwe n’ibitekerezo n’imyumvire imwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bose n’amajyambere y’Igihugu, bagamije kugera ku butegetsi mu nzira za demokarasi n’amahoro, kugira ngo babashe kubishyira mu bikorwa.

JPEG - 67.3 kb
Umuyobozi w’Ikirenga wa FPR ni Perezida Kagame

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo