Mukandasira Caritas yahawe imirimo mishya, Umwarimu SACCO ibona Umuyobozi

4

Mukandasira Caritas wahawe imirimo mishya

Mukandasira Caritas wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yagizwe umuyobozi wungirije ushinzwe uyubahirizwa ry’uburinganire, mu biro bishinzwe uburinganire (Gender Monitiring Office).

Mukandasira yashyizwe kuri uwo mwanya n’inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Mukandasira yayoboye Intara y’Iburengerazuba kuva muri Gashyantare 2014.Yasimbujwe mu Ukwakira uyu mwaka, asimburwa na Munyentwari Alphonse wayoboraga Intara y’Amajyepfo.

Inama y’abaminisitiri kandi yashyizeho umuyobozi mukuru wa Koperative Umwarimu SACCO ku rwego rw’igihugu ari we Madamu UWAMBAJE Laurence.

Uwambaje asimbuye Museruka Joseph wahagaritswe ku kazi na Banki Nkuru y’igihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera imikorere mibi.

Hashyizweho kandi umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) MURENZI Raymond asimbuye Mark Cyubahiro Bagabe uherutse kugirwa umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Imirimo Mukandasira Yahawe Nizerako Azayikora Neza Kuko Ndamuzi Aritanga Kumurimo Kandi Afite Ubushake Nubushobozi.

  2. Ababizi munsobanurire: inama ya government ishyiraho umuyobozi wa cooperative byagenze gute? Nacyekaga ko leta ari umuterankunga wa mwarimu sacco ariko itinjira muri management yayo.

Tanga Igitekerezo