Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Muhanga: Imyubakire y’akajagari n’umwanda bitumye abayobozi icumi begurira rimwe

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Muhanga: Imyubakire y’akajagari n’umwanda bitumye abayobozi icumi begurira rimwe

Igenzura ku isuku, imikoreshereze y’ubutaka n’imyubakire mu karere ka Muhanga risize abayozi icumi beguriye rimwe mu nama yabereye ku biro by’akarere.

Abeguye ni ba gitifu babiri b’imirenge harimo uwayoboraga umurenge wa Nyamabuye Jean Baptiste Mugunga n’uwayoboraga Umurenge wa Kibangu Jean Hubert Ruzindana.

Aba bayobozi beguriye mu nama y’umutekano yateranye kuri uyu wa 29 Nzeri yigaga ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo by’abubaka mu kajagari, isuku n’ibibazo birebana n’imikoreshereze y’ubutaka.

Uretse aba bagitifu b’imirenge twavuze haruguru beguye, hari n’aba gitifu batatu b’utugari na bo beguye ku nshingano zabo barimo uwayoboraga Gitarama, Gahogo na Gifumba. Utu tugari twose ni utwo mu murenge wa Nyamabuye.

Mu beguye harimo n’uwungirije umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gifumba.

Si aba gusa beguye kuko n’abashinzwe ubutaka mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe, basezeye ndetse banajyana n’uwari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Shyogwe.

Umujyi wa Muhanga ni umwe mu mujyi y’u Rwanda irimo gutera imbere uko bwije nuko bukeye, mu rwego rero rwo kunoza isura y’uyu mujyi hashyizweho gahunda yo kunoza isuku no kubahiriza igishushanyo mbonera cyawo ari na byo bituma abatubahiriza izi nshingano byaba bibakozeho.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza