Mu minsi iri imbere tuzarya iki ? Senateri Ntawukuriryayo

19

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene yibajije icyo Abanyarwanda bazarya mu gihe bakomeje kuzuza inyubako ahagenewe ubuhinzi mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, maze avuga ko ari ikibazo gikomeye ndetse gikwiye gusuzumanwa ubwitonzi.

Ibi babivugiye muri Sena ku wa 17 Ugushyingo 2016, mu nama nyunguranabitekerezo Sena yari yateguye ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zo kuvana Abanyarwanda mu bukene.

Senateri Ntawukuriryayo mu ijwi rifite ubukana yateguje abari aho, ababwira ko agiye gutanga igitekerezo gikomeye n’undi wese utekereza iterambere yakwibazaho. Aha yahise yibaza icyo Abanyarwanda bazarya mu gihe birengagije ahantu heza ho guhingwa hakaba hari kubakwa amazu.

Yagize ati “Dufata ubutaka bwo guhingaho mu ntara zose ahantu heza hose ho gutura. Ahahingwa hose abaturage bashyizeho amazu kandi mu kajagari, nonese TUZARYA IKI? nubwo wavuga ngo uzazana abantu mu mijyi kandi ahakwiye guhingwa hose abantu bahashyira za “Block ciment” cyangwa amazu”.

Senateri Ntawukuriryayo avuga ko hakwiye gukorwa igenamigambi hakarebwa uko inzu zakubakwa ariko hagasigara n’ubutaka bwo guhingaho kuko bishoboka.

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ikibazo cyo kuvuga ngo abantu ntibagomba gutura. Ariko se ubu nta genamigambi twashyiraho ahantu abantu bashobora gutura kandi bakagira ahantu tugomba guhinga .Iki nicyo kibazo cya mbere nagirango twe kuza kukirenga hejuru igihe tuvuga kugabanya ubukene mu gihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “ Ntabwo ari i Kigali honyine,ariko i Kigali ho ubutaka bwo guhinga bwashizeho kandi hari n’ahandi hagenda hasigara ahantu hatanatuwe kandi hagombye guhingwa kubera ko abantu bahafashe bakaba bafite ibyangombwa bahabwa n’amategeko."

Kuri iki gitekerezo, Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba , Munyantwali Alphonse,ariko wanayoboye igihe kinini mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko asanga buri kagali gakwiye kugira igishushanyo mbonera cyako, bakagira ahantu ho guhingwa hakaba hazwi,aho gutura hakaba hazwi wabaza umukuru w’umudugudu akaba yabasha kuyigusobanurira.

Ati “Uburyo dufite bwo gukoresha amafaranga mu mijyi n’ahandi hose ntabwo bizadukemurira ikibazo, dukwiye kureba uko binozwa abaturage bakabisobanurirwa,ikigarama runaka bakaba bazi ko ntawe uzagishyiramo inzu icyemezo kidahindutse, ahajya ishyamba hakaba hazwi,ndumva tubyoroheje byakunda”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo,Dr Alexis Nzahabwanimana, yavuze ko muri iki gihugu hari igishushanyo mbonera akarere ku kandi, akagali ku kandi ihari ahubwo imbogamizi ari ishyirwa mu bikorwa akenshi rishingiye ku buremere bw’ikibazo ubwacyo.

“Gufata abantu b’igihugu cyose batuye mu kajagari ukabashyira ku murongo bifata igihe. Bifata amafaranga menshi kandi hari ibice by’ubuzima bw’igihugu nabyo bikeneye amafaranga. Mfashe nk’urugero nko gutuza abantu mu midugudu aho umuntu akubwira ko iriya nzu ariyo mfite indi ndayikura he?.

Muri Gahunda ya “EDPRS 2” ndetse na “Vision 2020”, Leta y’u Rwanda yiyemeje kunoza imiturire mu cyaro ku buryo abanyarwanda basaga 70% bazaba batuye mu Midugudu itunganye mu mwaka wa 2020. Nyamara ubu baracyari kuri 55.8% nkuko byagaragajwe mu nyigo ya “EICV4” yamuritswe muri Kanama 2015.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 19

  1. Mr Ruhago ibyo uvuga urabizi? Ayo mazu bayubaka ariko bariye.Dr Ntawukuriryayo icyo gitekerezo uzagikomeze kuko bikomeje gutya inzara yazamara abantu ngo barikubaka amazu.Hashyirweh gahunda yo kubaka bajya hejuru(etages) kuko hakoreshwa ubutaka buto kandi hajyeho amategeko yoroshya iyo myubakire.

  2. Mr Ruhago ibyo uvuga urabizi? Ayo mazu bayubaka ariko bariye.Dr Ntawukuriryayo icyo gitekerezo uzagikomeze kuko bikomeje gutya inzara yazamara abantu ngo barikubaka amazu.Hashyirweh gahunda yo kubaka bajya hejuru(etages) kuko hakoreshwa ubutaka buto kandi hajyeho amategeko yoroshya iyo myubakire.

  3. Mr Ruhago ibyo uvuga urabizi? Ayo mazu bayubaka ariko bariye.Dr Ntawukuriryayo icyo gitekerezo uzagikomeze kuko bikomeje gutya inzara yazamara abantu ngo barikubaka amazu.Hashyirweh gahunda yo kubaka bajya hejuru(etages) kuko hakoreshwa ubutaka buto kandi hajyeho amategeko yoroshya iyo myubakire.

  4. Mr Ruhago ibyo uvuga urabizi? Ayo mazu bayubaka ariko bariye.Dr Ntawukuriryayo icyo gitekerezo uzagikomeze kuko bikomeje gutya inzara yazamara abantu ngo barikubaka amazu.Hashyirweh gahunda yo kubaka bajya hejuru(etages) kuko hakoreshwa ubutaka buto kandi hajyeho amategeko yoroshya iyo myubakire.

  5. nguyu uwo dushaka rwose ntiwumva amaboko hejuru amashyi menshi usanga abayobozi bibanze bakata imidugudu ahantu heza ho guhingwa ngo barakura abantu mumanegeka kdi ugasanga nkumusaza ahamaze imyaka 70 ngo bashaka kuhamukura ashaje mubitekerezeho nkabayobozi gusa ndashimye.

  6. 1 | 2

Tanga Igitekerezo