Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Mpayimana yabuze amahirwe yo kuyobora u Rwanda arashaka kuba umudepite

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mpayimana yabuze amahirwe yo kuyobora u Rwanda arashaka kuba umudepite

Mpayimana Philpe uherutse gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu akabura amahirwe yo kuyobora u Rwanda yatangaje ko aziyamamariza kuba umudepite umwaka utaha.

Mpayimana yabitangaje abicishije ku rubuga rwe abwira abanyarwanda baba mu mahanga ko azabavugira ibibabaje mu mahanga. Ati :”Ndabamenyesha ko nziyamamaza mu matora y’abadepite umwaka utaha, kandi ko nzakora byose ngo numvikanishe ibibahangayikishije mu mahanga.Imbere mu gihugu, nzakomeza kuzamura imyumvire kugira ngo hatazagira umunyarwanda wongera gufatwa nk’impunzi.”

Amatora y’abadepite azaba mu mwaka utaha wa 2018, Mpayimana yatsinzwe na Perezida Kagame bari bahanganiye kuyobora u Rwanda kuko yagize amajiwe 0.73% (amajwi 49 031naho Kagame wamutsinze agira 98.79% na Frank Habineza w’ishyaka DGPR wagize amajwi 0.48%.

Mpayimana Philipe ubu ari mu gihugu cy’Ubufaransa ku mugabane w’Uburayi ari naho asanzwe aba.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza