Minisitiri w’Umuco na Siporo yatanze ubutumwa bw’umuganura ku banyarwanda bose

Minisitiri w’umuco na siporo mu Rwanda Madame Uwacu Julienne yifurije abanyarwanda bose umunsi mwiza w’umuganura avuga ko abanyarwanda bakwiye kwicarana bagasabana bakubakira ku muco mu rwego rwo kwiteza imbere.

Kuri uyu wa gatanu tariki 05 Kanama ni bwo mu Rwanda hizihijwe umunsi w’umuganura ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri w’umuco na Siporo ni umwe mu bantu bagiye bavuga byinshi kuri uyu munsi nk’umuntu ufite umuco mu nshingano ze, aho yagiye agaruka ku buryo uyu munsi ari umwanya mwiza abanyarwanda bakwiye kwicara bagasabana bagasangira bakungurana ibitekerezo ku bitagenda bakanishimira ibyagezweho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa 05 Kanama Minisitiri Uwacu yongeye kubishimangira yifuriza abanyarwanda bose umunsi mwiza w’umuganura.
Yagize ati: “Twifurije Abanyarwanda mwese umuganura mwiza. Tuganure tuganira, twubakire ku muco twiteze imbere.”

Uyu munsi urizihizwa mu gihe hirya no hino mu gihugu havugwa ikibazo cyo kubura ibiribwa bamwe bita inzara abandi bakabyita amapfa ariko bigahuriza ku kuba hari uduce tumwe na tumwe twagaragayemo ikibazo cy’izuba ryinshi ryavuye rikumisha imyaka bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uba muke.

Gusa nubwo Minisitiri Uwacu yemeza ko mu Rwanda habaye ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi, Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 27 Nyakanga yavuze ko amapfa avugwa mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu adakwiye kubuza abantu kwicarana ngo basangire ku munsi w’umuganura akavuga ko ahubwo uyu munsi ukwiye kuba umwanya wo gufata ingamba zo kurwanya amapfa.

Icyo gihe yagize ati : ” Nibyo koko ntabwo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wabonetse ku buryo bumwe mu gihugu hose ariko kwizihiza umuganura uretse no kwishimira umusaruro wabonetse habaho no gufata ingamba zituma ubutaha umusaruro ushobora kwiyongera. Nkumva rero kwizihiza umuganura tutabivanaho cyangwa ngo tuvuge ngo ntibizaba kubera ko ibiribwa hari aho byagabanutse."

Kuri iyi nshuro, umunsi w’umuganura ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza ari na ho haraye habereye igitaramo cy’umuco cyo gusoza iserukiramuco nyafurika ry’Imbyino (FESPAD 2016) ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda. Insanganayamatsiko y’Umuganura 2016 iragira iti:”Twubakire ku Muco, Twiteze imbere”.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo