Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Minisitiri w’Intebe yasubije Green Party yamwandikiye imusaba ivugururwa ry’itegeko ry’amatora

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Minisitiri w’Intebe yasubije  Green Party yamwandikiye imusaba ivugururwa ry’itegeko ry’amatora

Frank Habineza uyobora Green Party

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryatangaje ko ryasubijwe ku ibaruwa ryandikiye Minisitiri w’Intebe rimusaba ivugururwa ry’Itegeko rigenga amatora.

Mu kiganiro yagiranye na MAKURUKI kuri uyu wa Mbere, Frank Habineza uyobora iryo shyaka yavuze ko ibaruwa yabo yasubijwe.

Icyakora Habineza yavuze ko atahita atangaza ibyo babasubije, kuko ngo biracyasuzumwa.

Yagize ati: “Baradusubije, ndumva ejo cyangwa kuwa Gatatu tuzatangaza ibyo badusubije. Turacyabyigaho tuzarangiza kubyigaho ejo.”

Green Party yari yandikiye Minisitiri w’Intebe imusaba kuvugurura zimwe mu ngingo z’Itegeko rigenga amatora mu Rwanda.

Iri shyaka ryari ryasabye ko buri shyaka ryajya rihagararirwa muri Komisiyo y’amatora, ko hatangizwa uburyo bwo gutora hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse no kujya bemerera itangazamakuru gutangaza amajwi yagiye aboneka mu byumba by’amatora.

Mu bindi kandi harimo ko amajwi afatirwaho y’ishyaka cyangwa umukandida wigenga yava kuri 5 % akagera kuri 4% ku ishyaka na 2 % ku mukandida wigenga kugira ngo ajye ashumbushwa ku mbaraga aba yataye yiyamamaza.

Iri shyaka kandi ryasabye ko umuntu watorewe umwanya w’ubutegetsi mu nzego z’ibanze atazajya yeremerwa guhagararira ishyaka iryo ariryo ryose mu gace ayoboye.

Ishyaka Democratic Green Party rinenga ko iyo bimeze bitya, ngo bituma agaragara nk’uhagarariye ishyaka mubyo akora aho kuba umuyobozi w’abaturage bose.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza