Minisitiri w’Intebe yakebuye abadasora n’abasora nabi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yashimiye abanyarwanda bibwiriza gusora neza anenga abadasora n’abasora nabi abibutsa ko gusora ari inshingano ya buri wese bikaba n’uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Ibi Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yabivugiye muri Kigali Convention Centre mu muhango wo kwizihiza Umunsi wo Gushima Abasora ku nshuro yawo ya 15 wabaye kuri uyu wa 13 Ukwakira 2017.

Minisitiri W’Intebe Ngirente yavuze ko Perezida Kagame ashimira abantu bose batanga umusoro, bakawutanga neza kdi bakawutangira igihe.

Yongeyeho ko Abanyarwanda bose bakwiye kumenya ko imisoro ifite uruhare rukomeye mu rugamba rwo kwigira no gukomeza kwiyubakira igihugu, bityo asaba abatawutanga neza n’abadatanga na mucye kwisubiraho.

Kuri iyi nshuro uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko iragira iti: “Umusoro Wanjye, Iterambere ryanjye, Agaciro Kanjye”

Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko yishimira ko uruhare rw’imisoro mu guteza imbere igihugu rugenda rwiyongera umwaka ku wundi. Ati: " Turishimira ko amafaranga igihugu cyacu cy’u Rwanda cyinjiza akomoka ku misoro akomeje kwiyongera buri mwaka. Mu 1998 ingengo y’imari u Rwanda rwakoresheje yanganaga na miliyari 173,2FRW, icyo gihe imisoro yari miliyari 68,4 (39,5%), muri 2016/2017, imisoro yagize uruhare rungana na 56.4% naho uyu mwaka wa 2017/2018, umusoro ukazagira uruhare rugera kuri 66%."

Muri 2016/2017, Abikorera nibo bagize uruhare runini mu kwinjiza imisoro n’amahoro kuko bakusanyije angana na 79% mu mafaranga angana 1,086,489,368,809 yakusanyijwe abikorera batanzemo 749,935,866,268 .

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Richard Tusabe yavuze ko hakiri abasora bagifite imyumvire yo kunyereza imisoro nkana, asaba ubufatanye mu kuyirandura. Ati “Hari abasora bagifite imyumvire itaratera imbere mu birebana no gusora, abatarakoresha EBM n’abagambira nkana kunyereza imisoro.”

Yavuze ko Leta izakomeza gukora uko ishoboye mu koroshya ishoramari kugirango abasora babe benshi no kubaka ibikorwa remezo biborohereza gukora imirimo yabo, no kongera ingufu mu guteza imbere bikorerwa m’u Rwanda .

Yavuze ko nubwo hari abashimiwe ko batanze imisoro basabwaga neza kandi bakabikora ku gihe, ngo hari n’abatawutanga kandi ari inshingano yabo.

Ati: "Guverinoma y’u Rwanda irashimira cyane abagira uruhare mu gutuma imisoro itangwa neza by’umwihariko abamaze guhabwa ibihembo, ....tuributsa abadatanga neza imisoro n’abatayitanga guhindura imyunvire bakumva ko gutanga imisoro ari inshingano ya buri wese. Dukwiye kumenya ko nta Gihugu na kimwe gishobora gutera imbere abagituye batabigizemo uruhare"

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma yizeza Abasora ko itazahwema kubatera inkunga kugira ngo barusheho kuzamura umusaruro w’ibyo bakora.

Muri uyu muhango hahembwe abasora bitwaye neza, harimo abarushije abandi gutanga inyemezabuguzi za EBM ,abasora banini, n’abasora b’indashyikirwa.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018, RRA ifite intego yo gukusanya imisoro ingana na Miliyari 1,215 Frw. Iki kigo kandi kizakira imisoro y’uturere ingana na miliyari 51.1 byose hamwe bikazagira uruhare rwa 66% by’ingengo y’imari.


Richard Tushabe uyobora RRA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo