Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Minisitiri w’Intebe yahagaritse ibikorwa by’amasengesho bikorerwa mu kazi ka Leta

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Minisitiri w’Intebe yahagaritse ibikorwa by’amasengesho bikorerwa mu kazi ka Leta

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yahagaritse ibikorwa by’amasengesho mu nyubako za Leta byakorwaga na bamwe mu bakozi ba Leta.

Mu ibaruwa no 393/03.0, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yandikiye abaminisitiri bose abanyamabanga bahoraho n’abayobozi b’ibigo bya Leta, ifite impamvu igira iti “Guhagarika ibikorwa by’amasengesho mu a kazi ka Leta, yasabye inzego zose z’imirimo ya Leta kubahiriza ibikubiye muri iyi baruwa no kubigeza ku nzego zose zibishamikiyeho.

Minisitiri w’Intebe avuga ko abakozi ba Leta bafite amategeko abagenga ashyiraho amasaha bagomba gukora n’ayo bagomba kuruhuka.

Avuga ko umukozi wa Leta agomba gukora amasaha icyenda ku munsi akaruhuka imwe, kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu.

Nkuko bigaragara mu itangazo, hashobora kuba hari abakozi birengizaga ayo mategeko bagakora ibikorwa byo gusenga mu masaha y’akazi kandi bakabikorera mu nyubako za Leta.

Murekezi yavuze ko bitandukanye n’amategeko, kubw’ibyo asaba ko bihagarara kuko binyuranyije n’amategeko.

Ibaruwa Minisitiri w’Intebe Murekezi yanditse

IBITEKEREZO

  • Hadassa Yanditse:

    Ashyuuhuuu, urakoze uramze Kuvanaho amasengesho! Ubonye ibyo uvanaho...
    Ko n ubundi ari MWE twasengeraga... Nababwira iki? Tuzasengera mu mitima..no mu Ngo zacu
    RWANDA urakabije

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza