Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Minisitiri w’Intebe yahagaritse by’agateganyo Umuyobozi wungirije wa RAB, na bagenzi be batatu

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Minisitiri w’Intebe yahagaritse by’agateganyo Umuyobozi wungirije wa RAB, na bagenzi be batatu

Dr Gahakwa Daphrose ari muri bane birukanwe muri RAB

Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente yahagaritse by’agateganyo abakozi bane b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, barimo n’umuyobozi wacyo wungirije , Dr Gahakwa Daphrose ku mpamvu zitaramenyekana.

Ange Soubirous Tambineza uhagarariye Itangazamakuru muri RAB yabwiye MAKURUKI ko aya makuru y’ihagarikwa ry’aba bayobozi ari yo gusa avuga ko nta byinshi kubyo bazize aramenya.

Yagize ati: " Ni byo, Uwari umuyobozi wungirije muri iki kigo, Dr Gahakwa Daphrose na bagenzi be batatu bahagaritswe na Minisitiri w’intebe, Dr. Eduard Ngirente by’agateganyo ku mpamvu zitaratangazwa."

Uretse Dr Gahakwa Daphrose Abandi bahagaritswe ku mirimo yabo muri RAB ni Uwari ushinzwe Imari, Bimenya Theogene, Uwari uhagarariye ishami ryo guhuza inzego, Violet Nyirasangwa ndetse n’ uwari ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira imyaka, Innocent Nzeyimana.

Dr Gahakwa aherutse kuvugwaho gusuzugura abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ubwo bamutumagaho ngo ajye gutanga ibisobanuro ku makosa yakozwe n’iki kigo yagaragajwe n’umugenzuzi w’Imari ya Leta ntahagere kandi nta n’impamvu yatanze.

Icyo gihe abadepite bibazjije icyatumye atitabira ubutumire ndetse n’Umuyobozi mukuru wa RAB Dr Cyubahiro Bagabe Mark yabwiye PAC ko na we atazi impamvu ye, gusa nyuma Gahakwa yatangaje ko byatewe n’uburwayi bwamutunguye arimo kwerekeza ku nteko ishinga amategeko.

Raporo z’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zagiye zigaragaza ibibazo bikomeye byahombeje Leta akayabo nubwo ntawashimangira ko ari byo aba bakozi bazize.

Ni kenshi hagiye havugwa ibibazo n’amakosa mu guha abaturage imbuto n’ifumbire ndetse n’ibindi byatumye iki kigo cyisobanura imbere y’abadepite inshuro nyinshi kuri aya makosa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza