Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Minisitiri w’ Intebe yagaragaje umusaruro u Rwanda rukesha gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Yanditswe

kuya

Minisitiri w’ Intebe yagaragaje umusaruro u Rwanda rukesha gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yavuze ko Uburumbuke u Rwanda rufite kuri ubu bushingiye kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Mu butumwa Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yahaye abanyarwanda abinyujije k’urukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko Uburumbuke bw’u Rwanda bushingiye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko iyi gahunda yafashije mu guhangana n’ikibazo cyo kwirebera mu ndorerwamo y’amoko ndetse ikanafasha muri gahunda yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Uburumbuke bw’ u Rwanda bushingiye k’ubumwe bwacu, binyuze muri Ndi Umunyarwanda kuko yadufashije mu kurwanya kwirebera mu moko n’ingengabitekerezo ya Jenoside”

Inama y’abaminisitiri yo ku wa 23 Ukwakira 2013 yashyigikiye ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igezwa mu nzego zose za Leta, iz’Abikorera, Sosiyete sivile, Imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku madini.

Iyi gahunda yari igamije gushyira imbere ubunyarwanda nk’inkingi y’iterambere rirambye aho kwiyumvamo ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyatanya Abanyarwanda.

Iki cyemezo cyahise gishyirwa mu bikorwa kuko mu nzego zose yahise igezwamo kugeza n’ubu kandi yatanze umusaruro cyane mu bumwe n’ubwiyunge.

Donat NIYITANGA

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

  • Amani Yanditse:

    That is good. Ndi umunyarwanda ni identite fondementale kdi ikwiye naho gushyira imbere izindi identites contigeants ntacyo byamarira societe yacu. Dukomeze twubake twitubakire igihugu!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza