Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yageze I Kigali

1

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Madamu we Sara Netanyahu bamaze gusesekara ku kibuga cy’indege cya Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Uyu muyobozi yakiriwe ku kibuga cy’indege I Kanombe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu ndetse n’abandi bayobozi banyuranye barimo ab’ingabo na polisi by’u Rwanda.

Uretse ibiganiro Minisitiri w’Intebe Netanyahu aza kugirana na Perezida Paul Kagame, biteganyijwe ko uyu muyobozi ari bunasure urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku Gisozi, mu mujyi wa Kigali.

Israel ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano wihariye n’u Rwanda ndetse ikaba ifasha u Rwanda mu mishinga imwe n’imwe iteza igihugu imbere nk’ubuhinzi n’ibindi.


Netanyahu yakiriwe na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege

Uyu muyobozi aje mu Rwanda kuhakomereza uruzinduko ari kugirira mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, aho yasuye ibihugu nka Kenya na Uganda ari naho uruzinduko rwe rwatangiriye, mu gihe icyo gihugu cyibukaga imyaka 40 ishize ingabo za Israel zibohoje abaturage babo bari bashimutiwe muri Uganda, ku butegetsi bwa Perezida Idi Amin. Icyo gitero cyaguyemo umuvandimwe wa Benjamin Netanyahu, Lt Col Jonathan Netanyahu.


Netanyahu arahita anasura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku Gisozi

biteganyihjwe ko azakomereza uruzinduko rwe mu gihugu cya Ethiopie.

Minisitiri w’Intebe Netanyahu aje mu Rwanda nyuma yo kwitabira inama ku mutekano no kurwanya iterabwoba, inama yabereye I Entebbe mu gihugu cya Uganda ku cyumweru tariki 3 Nyakanga 2016, inama yari yanitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika barimo na Perezida Paul Kagame.

Netanyahu agiriye uruzinduko ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka irenga 60 nta muyobozi w’ikirenga wa Israel ugera ku mugabane wa Africa.


Netanyahu na Perezida Kagame bageze ku rwibutso ku Gisozi kunamira inzirakarengane zazize jenoside zihashyinguye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo