Minisitiri Nyirasafari yavuze imyato itegeko rishya ry’umuryango abantu batarumva kimwe

1

Igazeti ya Leta yo kuwa 12 Nzeri ikubiyemo n’ingingo nshya z’Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango imaze igihe ivugwaho byinshi kugeza n’ubu. Minisitiri Nyirasafari we aravuga ko rije gusubiza ibibazo by’abaturage ariko avuga ko rikeneye kwigishwa abanyarwanda bakarimenya.

Muri iri tegeko hagaragaramo zimwe mu ngingo zavuguruwe harimo n’izirebana n’ubutane bw’abashakanye aho bamwe bavuga ko byorohejwe ndetse ntibavuge rumwe ku ngaruka bishobora kuzatera. Muri iri tegeko hari ingingo zagiye ziyongeraho aho n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora kuba impamvu yo gutana burundu.

Ibindi bishobora gutuma abantu batandukana burundu bigaragara muri iri tegeko harimo , Ubusambanyi, Guta urugo nibura igihe cy’amezi cumi n’abiri, Igihano cy’icyaha gisebeje, Kwanga gutanga ibitunga urugo, Guhoza undi ku nkeke, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Kumara nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo.

Minisitiri mushya w’umuryango Nyirasafari ubwo yarahiriraga izi nshingano nshya kuri uyu wa 6 Ukwakira 2016, yabwiye MAKURUKI ko mu gutora iri tegeko hagiye harebwa igikenewe gisubiza ibibazo Abanyarwanda bari bafite bituma bahura n’ingorane ku bijyanye n’umuryango.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo dushyiraho itegeko risubiza ibibazo Abanyarwanda bari bafite. Abavuga rero ngo ryarabyoroheje cyangwa ryarabikomeje bafite uko babyumva ariko twarebye igisubizo ku kibazo Abanyarwanda bafite”.

Gusa Minisitiri Nyirasafari avuga ko icyo bazakora ari ukurimenyekanisha ku bufatanye n’izindi nzego kuko ari itegeko rikoze neza ariko abanyarwanda b’ingeri zose bakaba bakeneye kurimenya.

Agaruka ku nshingano nshya yahawe, yavuze ko yishimiye ko yahinduriwe inshingano kandi ko zuzuzanya n’izo yari asanzwe akora, avuga ko agiye guteza imbere uburinganire hagati y’umwana n’umugore, Umusore n’umukobwa.

Yavuze ko ikibazo yumva agiye kwitaho cyane muri ubu bubasha yahawe ari ugusura abaturage avuga ko bafite ibibazo mu miryango harimo n’ababana batarasezeranye bigatuma haba amakimbirane mu miryango.

Yagize ati “Numva icyo kintu tuzakomeza kugenda tukiganira n’imiryango inyuranye n’abanyarwanda muri rusange kugirango abantu babane amahoro banatera imbere kuko ahari ibibazo n’amakimbirane gutera imbere ntibiba byoroshye, kandi nshishikajwe nuko umugore n’umugabo batera imbere”.

Nyirasafari yavuze ko hari imbogamizi zuko abantu batarumva neza gusubiza agaciro abagore aho baba bumva ko ari ukuganzwa ariko akavuga ko bazagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye mu rwego rwo guhindura imyumvire.

Iyi Guverinoma isigaje imyaka icumi muri Gahunda ya Leta y’imyaka itanu, akaba yavuze ko azakoresha imbaraga mu rwego rwo kugera ku ntego igihugu kiba cyiyemeje “Nzazikoresha mu bwitange bwose bushoboka kugirango mbashe kugira icyo nkora mfatanyije n’abandi"

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo