Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Minisitiri Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF

Yanditswe

kuya

Minisitiri Mushikiwabo yatorewe  kuyobora OIF

Louise Mushikiwabo wari usanzwe ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yatorewe kuba umunyamubanga mukuru w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa kuri uyu wa gatanu.

Mushikiwabo wari unasanzwe ari umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, niwe mugore wa mbere w’umunyafurika utorewe uyu mwanya mu mateka y’uyu muryango (Organisation International de la Francophonie – OIF).

Ni amatora yabereye i Yerevan muri Armenia. Abakuru b’ibihugu naza guverinoma bigize uyu muryango wa Francophonie nibo bemeje ko Mushikiwabo akwiye kuyobora uyu muryango muri manda y’imyaka 4 iri mbere kandi ishoroba kongerwa.

Abasesengura politiki mpuzamahanga bemeza ko kuba Mushikiwabo yatorewe kuyobora uyu muryango wa Francophonie ngo byakozwe mu rwego rwo kugarura ubutegetsi bw’uyu muryango mu maboko y’abanyafurika babuhoranye na mbere hose.

Mbere y’uko umunyecanada Michaelle Jean (ugiye gusimburwa na Mushikiwabo) afata uyu mwanya mu 2014, ngo wari usanzwe ufitwe n’abanyafurika barimo Boutros Boutros Ghali umunyamisiri ndetse na Abdou Diouf ukomoka muri Senegal.

Abasesenguzi kandi bakomeza bavuga ko umubare munini w’abakoresha igifaransa ngo ubarizwa ku mugabane w’Afurika kandi ko uyu mugabane ngo ushobora kwifashishwa mu nyungu bwite z’ibihugu bikomeye bikoresha uru rurimi biyobowe n’Ubufaransa na Canada.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza