Minisitiri Mushikiwabo yashyikirije Perezida Ali Bongo ibyemeza ko u Rwanda rusubiye muri CEEAC

1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yashyikirije Perezida wa Gabon Ali Bongo akaba n’umuyobozi w’Umuryango w’Ubukungu uhuriyemo ibihugu bya Afurika yo hagati (CEEAC), impapuro zemeza ko u Rwanda rugarutse muri uyu muryango nyuma y’aho rwari rwarawuvuyemo kuva mu mwaka wa 2007.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Minsiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuabanyi n’Amahanga Louise Mushikwabo yahaye Perezida Ali Bongo uyobora CEEAC impapuro z’amasezerano zemeza ko u Rwanda rusubiye muri uyu muryango kuri uyu wa 17 Kanama 2017.

U Rwanda rwemerewe kugaruka muri uyu muryango kuwa 27 Gicurasi 2015 mu nama ya 16 ihuza abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango, nyuma y’aho rwari rwabisabye mu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa Mata.

U Rwanda rwari rwaravuye muri uyu muryango wa [Communauté Économique des États de l’Afrique Centrale (CEEAC)] mu mwaka wa 2007, mu rwego rwo gushyira ingufu mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba [East African Community (EAC)].

Umuryango wa CEEAC kugeza ubu ugizwe n’ibihugu 11 ukaba warashinzwe mu 1983 aho wari afite intego zo kuzamura imikoranire n’imigenderanire mu bihugu bya Afurika yo hagati.


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mushikiwabo na Perezida wa Gabon Ali Bongo

Ali Bongo yatorewe kuyobora uyu muryango mu nama yabereye i Ndjamena muri Tchad kuva tariki 25 kugeza 26 Gicurasi 2015 ajyaho asimbuye Idriss Deby Itno Perezida wa Tchad.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo