Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje agahinda yatewe n’iraswa ry’umudepite w’I Burundi

1

Minsitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Hafsa wari umudepite uhagarariye u Burundi mu Nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EALA).

Uyu mudepite yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu ma saa yine n’igice arasiwe mu mujyi wa Bujumbura.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rw’uyu mugore avuga ko yari inshuti ye akaba n’inzobere mu bya Politiki.

Ati:”Ni iby’akababaro ku nshuti yanjye y’I Burundi, Hafsa Mosi wiciwe I Bujumbura! Yari umugore mwiza akaba n’inzobere mu bya politiki. Ruhukira mu mahoro muvandimwe”


Amagambo Minisitiri Mushikiwabo yashyize kuri Twitter

Madamu Hafsa Mosi wiciwe I Burundi aherutse mu Rwanda ubwo yazaga gusura impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda kubera umutekano muke wabaye iwabo watewe no kwiyongera kwa manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.


Madamu Hafsa Mosi wiciwe I Burundi

Kugeza ubu Leta y’u Burundi ntiragaragaza abishe uyu mugore kuko yarashwe ahagaze ku muhanda mu mujyi wa Bujumbura, araswa n’abantu bari mu modoka bataramenyekana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo