Minisitiri Musafiri yavuze ko utavuga ko ireme ry’uburezi ryapfuye uterekana igihe ryahabereye

Hashize iminsi humvikana abavuga ko mu Rwanda nta reme ry’uburezi rihari bakurikije ibipimo bitandukanye ndetse n’ihindagurika muri gahunda zitandukanye z’uburezi.

Minisitiri w’Uburezi Musafiri Malimba Papias avuga ko mu myaka 20 ishize nta ryari rihari ngo ubu ribe ryaratakaye.

Musafiri Musafiri yabivugiye mu nama yo kurebera hamwe gahunda ijyanye no gushyiraho uburezi bufite ireme ndetse no kurebera hamwe ibibazo by’ingutu.

Minisitiri w’Uburezi Musafiri avuga ko ireme ry’uburezi atari ikintu gipimirwa ku kintu kimwe ku buryo wavuga ngo mu gihe iki niki ryari rihari riragenda kandi hakorwa byinshi ngo ryiyongere.

Yagize ati “ Ntabwo twakwihara ngo tuvuge tuti mu myaka 20 ishize hari ireme ry’uburezi ngo noneho tuvuge ko nyuma y’iyi myaka 20 ryatakaye.Icyo navuga ni uko ireme ry’uburezi utaripimira ku kintu kimwe ”.

Minisitiri Musafiri yakomeje agira ati “ Nta wakwirengagiza ko mu myaka 20 ishize hari byinshi byakozwe byongera n’iryo reme ry’uburezi, ariko nkuko tugenda twongera ‘Access’ (Ubwitabire) buriya nabyo hari ikintu biba bivuze, ugomba kunoza inyigisho, abarimu benshi bafite ubushobozi,kurushaho kubaka ibikorwa remezo. Icyo ubu nicyo kituraje ishinga."

Minisitiri kandi yagarutse ku bagaragaje impungenge ko n’ubucucike mu mashuri bushobora kuba intandara yo kuzahara kw’ireme ry’uburezi, maze ahakana ko yaba ari inzitizi ku ireme ry’uburezi. Gusa yavuze ko hari ibikorwa ngo bugabanuke.

Yagize ati “Ubucucike tugenda tubugabanya kuko uko tugenda twongera ibyumba by’amashuri ndetse no kuvugurura ibishaje niko umubare uzagenda ugabanuka kuko buri mwaka hari ikigenda kigabanuka”.

Minisitiri kandi avuga ko ikindi gikorwa mu kurwanya ubucucike ari ukongera umubare w’abarimu kuko iyo wongereye umubare w’abarimu nubwo byose bigenda bijyana n’uko ubushobozi bugenda buboneka.

Nkuko byatangajwe muri Raporo yamuritswe muri iyi nama, iyi Minisiteri yakoresheje miliyari zisaga 89 z’amafaranga y’u Rwanda yari yiyongereyeho 2% ugereranyije n’umwaka wabanje ariko hakaba harakoreshejwe aho ku ureme ry’uburezi hagombaga gukoreshwa miliyari ebyiri zakoreshejwe kuri 77%.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo