Minisitiri Biruta yahaye umukoro abitabiriye inama nyafurika yiga ku mihindagurikire y’ikirere

Minisitiri w’umutungo kamere Dr. Vincent Biruta afungura ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri ku ihindagurika ry’ibihe

Mu mbwirwaruhame ifungura inama nyafurika ya 8 yiga ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda Dr. Vincent Biruta yabwiye abitabiriye iyi nama ko bakwiye gufata ingamba mpuzamahanga ku ihindagurika ry’ibihe bakazigira izabo kandi bakihanganira guca mu mbogamizi kugira ngo bagere ku ntego yo guhangana n’iki kibazo.

Kuba Afurika ari wo mugabane wugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kurusha ahandi hose ku Isi, birasaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo abanyafurika bahangane n’iki kibazo cy’ingutu.

Iyi nama mpuzamahanga y’iminsi itatu yateraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 28 Kamena 2016, yitezweho ingamba nshya ndetse n’imyanzuro izaturuka ku nzobere 500 zayitabiriye ziturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda Dr. Vincent Biruta avuga ko abanyafurika bakeneye kwiha umukoro wo gufata ingamba mpuzamahanga ku ihindagurika ry’ibihe maze bakazigira izabo mu rwego rwo kugabanya ingaruka zirikomokaho.

Minisitiri Biruta yagize ati: "Umukoro wacu urasobanutse, tugomba gufata ingamba Isi yihaye tukazigira izacu, binyuze mu bufatanye no gusangira ubumenyi dushobora kubaka Afurika izira ibyuka bihumanya ikirere."

Yakomeje agira ati: "Mu gukora ibyo ng’ibyo, tuzahuriramo n’imbogamizi nyinshi ariko zizazanira abaturage amahirwe n’ubukungu, kuvuga ibyo tuzakora n’uburyo tuzabikoramo ntacyo byatumarira turamutse tutabikoze, ni yo mpamvu dushyiraho uburyo bukomeye bw’ubufatanye."

Minisitiri Biruta kandi yibukije abitabiriye iyi nama ko intambwe nto imaze guterwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe idakwiye kubashuka ngo bagabanye umuvuduko, ahubwo ngo kuri we ngo inzira iracyari ndende yo kugera ku cyo abanyafurika bashaka kugeraho bitewe n’uko n’imbogamizi ziyongera.

Yagize ati:"Nubwo twateye intambwe igaragara, inzira ituganisha ku iterambere iracyari ndende kandi n’imbogamizi ziriyongera, ariko nzi neza ko imbogamizi ziba hose. Ni yo mpamvu ubufatanye ari ngombwa, twakoze byinshi ariko tugomba gukomeza kurasa ku ntego duhereye ku byihutirwa."


Inzobere zaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu nama ya 8 ku ihindagurika ry’ibihe.

Iyi ni yo nama ya mbere nkuru ibaye nyuma y’Inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ikirere yitabiriwe n’u Rwanda I Paris mu Bufaransa ku wa 22 Mata 2016, ikaba irimo kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Paris ku igabanywa ry’ibyuka bihumanya ikirere (Carbone) no guhindura ubukungu bwa Afurika hagamijwe kurengera ibidukikije.


Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye iyi nama


Iyi nama ni urubuga ku nzego zifata ibyemezo n’ababishyira mu bikorwa rwo kuganira ku iterambere risigasira ikirere

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo